Guverinoma yashimangiye ko itazongera igihe ntarengwa cyo guhagarika gukora, kugurisha no gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe nubwo ababikora bari babisabye.
Abakora ibicuruzwa bya pulasitike bikoreshwa rimwe barasaba igihe cy’inyongera kugirango bahindure ubucuruzi bwabo mu mishinga irengera ibidukikije.
Icyifuzo cyabo kije mbere y’igihe ntarengwa cyo guhagarika ikorwa rya plastiki zikoreshwa inshuro imwe rukumbi, ryaciwe muri Nzeri 2019, mu rwego rwo guhashya imyanda ya pulasitike.
Igikorwa kigamije kurengera ibidukikije
Mu igenzura riherutse kubera mu Mujyi wa Kigali, Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda (REMA) cyategetse abadandaza n’abacuruzi bose gukura mu bubiko bwabo ibicuruzwa bya pulasitiki bibujijwe gukoreshwa mu gihe cy’amezi atatu.
Ababikora bagomba guhagarika gukora ibyo bicuruzwa ku ya 23 Nzeri uyu mwaka nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.
Icyakora, basabye REMA gutekereza ku kongera igihe ntarengwa, bavuga ko ibibazo bya Covid-19 byabagoye mu guhindura imikorere yabo.
Umuyobozi mukuru wa NBG Ltd ikora ibyatsi byo kunywa, Anitha Urayeneza, yavuze ko kongera igihe bishobora gufasha mu guhindura ubucuruzi bwabo mu bikorwa birengera ibidukikije, kuzamura amafaranga binjiza no kwishyura inguzanyo za banki.
Agira ati: “Twahuye n’ibibazo byinshi, Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bikorwa byacu.”
Ababikora barimo kwitegura guhamagarira REMA kugirana nabo ibiganiro.
Mu byifuzo byabo by’ibanze harimo gusaba guverinoma kongera igihe cyiza cyo guhagarika ikorwa rya plastike zikoreshwa rimwe byibuze mu myaka itatu y’inyongera.
Bavuga ko ibi bizabaha umwanya wo gukusanya plastiki zikoreshwa mu gutunganya ibicuruzwa ndetse no gukusanya umutungo kugira ngo babone ikoranabuhanga ryo gushora imari mu bucuruzi burengera ibidukikije.
NBG Ltd, ivuga ko yashoye miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda mu gutangiza uruganda mu myaka ine ishize ivuga ko ubu ishaka byibuze miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda yo gushora imari mu ikoranabuhanga rishya kugira ikore imiheha itangiza ibidukikije.
Mbere y’icyorezo cya Covid-19, isosiyete yakoraga imiheha miliyoni 2.4 buri munsi.
Nk’uko REMA ibitangaza, uruganda rukora ibikapu byo gutwaramo ibintu bya pulasitike hamwe n’ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe gusa rushobora guhagarikirwa ibikorwa, kwamburwa ibyo bintu rukora, rukanacibwa ihazabu ya miliyoni 10 Frw.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


