gowjp0iwgaa_jjk.jpg

Ingingo z’ingenzi zikubiye mu itegeko rigenga umuryango zigiye guhindura byinshi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Gicurasi 2024, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rigenga abantu n’umuryango rigaragaramo impinduka zitandukanye z’ingenzi nk’aho urukiko rushobora guha agaciro imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa yakozwe n’umwe mu bashyingiranywe.

Zimwe mu mpinduka zigaragara muri iri tegeko:

Umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ariko utaragira imyaka yo gushyingirwa (21) ashobora kwemererwa gushyingirwa ku mpamvu zumvikana iyo abisabye mu nyandiko umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere.

gowjp0iwgaa_jjk.jpg

Mu gihe cy’Urubanza rw’ubutane, bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe basezeranye ivanga mutungo rusange bataramara imyaka itanu babana, urukiko rushobora gutegeka ko batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho.

Mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, Urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k’ibyangijwe n’umwe mu bashyingiranywe ndetse n’imyenda yafashe mbere cyangwa nyuma y’ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

gowjp0nxoaee9si.jpg

Abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw’imicungire y’umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n’amategeko ndemyagihugu n’imyifatire mbonezabupfura y’Abanyarwanda.

Mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, urukiko rushobora guha agaciro imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa yakozwe n’umwe mu bashyingiranywe cyangwa bombi.

Agaciro kabarirwa hagati ya 10% na 39% by’umutungo bungutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *