Umusore wese aho ava akagera iyo ahuye n’umukobwa atekereza byinshi muribyo harimo no kwibaza uko byagenda abaye ari gusomana n’uwo yitomboreye, gusa ushobora guhubuka ugasanga uhataye ibaba.
Nusoma neza izi ngingo urasobanukirwa uburyo wakwitwaramo ukahacana umucyo.
1.Wimwereka ko ushaka kumusoma: Umukobwa wese mu menyanye aba agishaka byinshi byo kukumenyaho biba byiza rero iyo ugenze buhoro buhoro ugera kuri byinshi.
2.Muganirize ushize amanga:Umukobwa akunda umusore wigiria ikizere utiyemera kandi ushize amanga iri banga n’ubasha kurizirikana ntakabuza uzabasha kugera kuri byinshi.
3.Tangira umwegere gusa wirinde kumukoraho:Igihe cyose uganira n’umukobwa mwaba muri babiri gusa guhita umwegera ugatangira kumukoraho bituma yumva akwishisha gusa kenshi muganira ukamwegera mugakomeza ikiganiro ageraho akirekura kuburyo agera kurwego rwo kuba yakwemerera icyo wamusaba.
4.Mubwire ko wifuza kumusoma: Aha rero nyuma yo kumuganiriza umwegereye ariko utamukozeho kuri ngingo ushobora kumusaba ko mwasomana bitewe n’ikiganiro mwari mufitanye ibi byose ubikurikije ntakabuza uwo mukobwa azahora akuzirikana.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



