Ingurube yavukanye isura isa n'iy'umuntu n'ikintu kimeze nk'igitsina mu gahanga (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Mu gace ka Yanan gaherereye mu Majyepfo y’umujyi Guangxi Zhuang mu gihugu cy’u Bushinwa havutse ingurube idasanzwe ifite isura nk’iy’umuntu, n’igisa n’igitsina cy’umuntu w’umugabo mu gahanga.
Umworozi wabigize umwuga muri iriya famu yavutsemo ririya tungo ridasanzwe, Tao Lu yatangaje ko na nubu ataremera ko ibyo yiboneye n’amaso ye ari ibye kuko iyo iyo ngurube yavutse mu matungo ye yiyororeye.
3B2E51C200000578 4013900 image m 54 1481211896207
Gusa ku rundi ruhande, uyu mworozi kuva yamara gushyira hanze ifoto y’akagurube ke katagira ubwoya ku mbuga nkoranyambaga, ngo yatangiye kwakira ubutumwa bugufi bwinshi bumubwira ko iyo ngurube bayishaka bakajya kuyitunga bakamuha amafaranga menshi.
Iyi ngurube idasanzwe ngo yavukanye n’izindi 18 igihe kimwe, gusa zo zikaba ari nzima bisanzwe uretse yo yavutse iteye mu buryo budasanzwe ndetse busekeje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mworozi avuga ko kuva icyo cyana cy’ingurube cyavuka, nyina yahise icyanga kigatungwa n’ibiryo bindi kitonse nyina, bikaza no kukiviramo gupfa nay a mafaranga bamwemereraga ku mbuga nkoranyambaga atayabonye, ubu akaba ari kubara igihombo.
Pig
Abamuhaga ayo mafaranga bavugaga ko bashaka kororera iyo ngurube ahantu abantu bazajya baza kuyisura nab o bakishyura kuko yari kujya ibakurura bitewe n’imiterere ya yo, bityo na nyirayo bakaba bamuhaga amafaranga menshi yavugaga ko yari kuzamufasha kugera ku bindi byinshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *