-Buri mukiristo agomba kwitanga kugira ngo inguzanyo ya miliyari 3 yishyurwe
-Abakiristo ntibaba barasobanuriwe uburyo ayo mafaranga yatswe
-Utazabikora bazamuca muri kolari
– Batubwira ko tugomba gutanga amafaranga angana na ½ cy’umushahara wacu
-Ubundi aya mafaranga kuyatanga ni itegeko ku muyoboke wese wa ADEPR ufite akazi
Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’abakiristo basengero mu itorero ADEPR bakomeje kwijujuta bamwe bavuga ko badateze kuzatanga amafaranga bakwa n’abayobozi b’iri torero bababwira ko ari ayo kwishyura inguzanyo yatswe n’ubuyobozi bukuru butabanje kubagisha inama.

Mu gihe hari abavuga ko abayobozi babashyira ku gikwabwe, babakangisha ko utazatanga ayo mafaranga bakwa ko ashobora guhagarikirwa imirimo afite mu itorero no muri za Chorale, bamwe bavuga ko bashobora no kurivamo(ADEPR) burundu aho kwishyura amafaranga batazi igihe yakiwe n’igihe yaririwe.
Ati: Kurivano si wo muti kuko ndizamo sinarinzi ko nzayoborwa na (…) itorero ni iry’Imana si irya (…), aba bayobozi badukangisha kuduhagarika ntabwo tubyumva, ntituzi aho bayaririye kandi n’izo nyubako zinzi ko hari icyo zizafasha imiryango yacu baza kwakamo amafaranga, dutanga amaturo n’ibyacumi… ni bayakure aho, aho umuntu yajya hose yasenga Imana”.
Mu by’ukuri abakiristo bavuga ko buri muyoboke wa ADEPR yasabwe gutanga umusanzu we kugira ngo hishyurwe inguzanyo ya miliyari 3 zatswe muri BRD ubwo hubakwaga hoteli y’iri torero iherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Inguzanyo niryo pfundo ry’ibibazo
Kugeza ubu, iyo ukurikiye ibitangazwa n’abakiristo usanga bitana bamwana n’abayobozi babo, ubuyobozi bujya gufata iyo nguzanyo ngo ntibwabagishije inama, bityo ko bukwiye kubaga bukifasha.
Abakiristo baganiriye n’izuba rirashye, bijujutira iyi nguzanyo muri aya magambo: “ Ikibazo ni icy’imicungire, abakirisito baba batasobanuriwe uburyo ayo mafaranga yatswe, bakumva ngo yahombye, Umukirisito ntabwo aba akwiye kumera nk’inka ukama utayiragiye”.
Ubuyobozi bw’iri torero ngo hari aho buba bufata abakiristo nk’abacakara cyangwa isoko, ko mu gihe batanga amaturo ari naho hakagombye kuva ayo mafaranga bakwa ku gatuza babwirwa ko bazirukanwa muri za korali n’ahandi.
“ Iyo byatangiye kuzamo ibintu bisa nk’aho ari igitugu, ntabwo biba bikiri ugusenga …Kuba mu itorero se ni ikiguzi?”.

N’ubwo aba bakiristo bijujuta bibaza niba iyo hotel yubatswe ku gisozi hari icyo izabamarira ku buryo byanagera ku miryango yabo, umuvugizi w’iri torero Rev.Past Jean Sibomana we avuga ko n’ubwo ari iyabo(Abakiristo) ko bitavuze ko bazajya baza kuyiraramo uko bishakiye, ati: “ igamije kubyara inyungu ”.
N’ubwo umuvugizi w’iri torero ahamya ko umushinga bajya kuwutangira bawuganirije abakiristo, ibi ntabihuzaho nabo ko babwirwaga ko hagiye kubakwa ikicaro cy’itorero, “ twaratunguwe, hotel yaje ite? Batubwiraga ko ari ikicaro cya ADEPR, bazayishyure rero bo bazi ibyayo ”, ibyatangajwe n’umwe mu baganiriye na Bwiza.com.
Abatakamba bavuga ko batswe ½ cy’umushahara
Aba ni bamwe mu barimu baherereye mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba mu kigo gifashwa na ADEPR, aba bavuga ko bashyirwaho igitugu n’ubuyobozi bw’Itorero ku rwego rw’Igihugu bakwa amafaranga yo kwishyura inguzanyo bivugwa ko yagiye ku nyubako zo ku Gisozi, aba barimu bakaba bavuga ko batswe kimwe cya kabiri cy’umushahara wabo.
Uyu yagize ati: “ Baraje batubwira ko tugomba gutanga amafaranga angana na ½ cy’umushahara wacu kugira ngo ajye kubaka inyubako za ADEPR ku Gisozi ”.
Umwe mu bashumba muri urwo rurembo rw’Iburengerazuba ubwo yaganiraga na Ibyishimo, yagize ati: “ Ubundi ubuyobozi bw’Itorero ku rwego rukuru bwemeje ko buri muyoboke wa ADEPR kandi ufite akazi agomba gutanga ½ cy’umushahara we mu gihe kingana n’amezi 6,… Mu by’ukuri ubundi aya mafaranga kuyatanga ni itegeko ku muyoboke wese wa ADEPR ufite akazi ”.
Uku gutanga aya mafaranga rero nk’itegeko, nibyo bitera benshi kwijujuta bavuga ko yakwa batagishijwe inama ndetse ko babwirwa kwishyura mu gihe batanerekwa uburyo ayo mafaranga yakoreshejwe.
Bamwe bavuga ko aya mafaranga yaba yarariwe mu bundi buryo abandi bati yarasesaguwe none twe abakiristo tugiye kubiryozwa.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ari nabwo butungwa agatoki ko buzi byose, ikoreshwa ry’ayo mafaranga ndetse n’uburyo yatswe, ndetse ari nabwo bushinjwa gushyira abakirito ku gahato ko kwishyura ayo mafaranga, Rev Past Tom Rwagasana, umuyobozi wungirije akaba anashinzwe ubuzima bw’Itorero avuga ko hari ibyo atazi.
Ati: “ dufite uko ubuyobozi bugenda busumbana niyo mpamvu ibyo nkatwe bitaratugeraho, ntanicyo rero natangaza , nababwiye ko ntabyo nzi rwose ”.
Yakomeje avuga ko abo barimu bijujuta bavuga ko bakwa kimwe cya kabiri cy’umushahara ko bakwandika bavuga ikibazo bafite.
Tugarutse inyuma ku bakiristo bo bavuga ko aya mafaranga bashobora kuyatanga ariko bakwitwa abanyamigabane muri iyo hoteli (Dove Hotel) dore ko na Rev Past Jean Sibomana avuga ko ari izabyara inyungu, nibitaba ibyo ubuyobozi bukuru ngo buzabage bwifashe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


