Injeniyeri wubakishaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Polisi ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi injeniyeri [twirinze gutangaza amazina], wubakisha umuhanda Base-Butaro-Kidaho akekwaho forode no kwangiza ibikoresho bya sosiyete ikora uwo muhanda.

Akurikiranyweho kandi gushyira ku rutonde abakozi ba baringa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru IP Innocent Gasasira yatangaje ko uyu injeniyeri yafashwe nyuma y’uko , sosiyete ya NPD Ltd igaragaje iki kibazo nkuko bigaragara mu nkuru ya The Newtimes.

Yagize ati “Twihutiye gufata uwo injeniyeri tariki ya 9 Nzeri. Araregwa kandi kugurisha amakamyo 30 y’amabuye yo kubakisha uwo muhanda n’amasiteri 50 y’imbaho.”

Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rusarabuye mu karere ka Burera, mu gihe hagikorwa iperereza kuri iki kibazo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri iryo perereza, polisi iri kureba niba nta bandi bafatanyije.

Amabuye n’imbaho akekwaho byavanywe mu mirima abaturage bari bimuwemo ku wb’inyungu rusange. Byagombaga guhabwa abayobozi b’inzego z’ibanze bigakoreshwa ku bw’inyungu rusange, ariko bivugw ako uyu injeniyeri yabigurishije.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku kijyanye no gukoresha abakozi ba baringa, iperereza ry’ibanze ryerekanye ko hari umukozi umwe washyizwe ku rutonde n’uyu mu injeniyeri, akandika ko yakoze mu gihe cy’ibyumweru bine akaba yarahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 34.

Umuhanda Base-Butaro-Kidaho ugizwe na kilometero 63.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *