Inkuru nziza muri APR FC mbere yo gucakirana na US Monastir

Sangiza iyi nkuru

Umutoza Mohammed Adil Erradi w’ikipe ya APR FC, yamaze kwemererwa na CAF gutoza umukino wa Total CAF Champions league ikipe ye igomba guhuriramo na US Monastir yo muri Tunisia.

Ni umukino ugomba kubera kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatandatu, mbere y’uwo kwishyura ugomba kubera muri Tunisia.

Aya makipe yombi azaba ahurira mu ijonjora ry’ibanze, mbere y’uko hamenyekana igomba kurokoka igahurira na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri.

Inkuru nziza kuri APR FC ni uko umutoza Adil yemerewe gutoza imikino ya CAF Champions, nyuma y’imyaka ibiri ari mu batoza bakumuriwe na CAF kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

Ibi bivuze ko uyu munya-Maroc bwa mbere agomba kugaragara kuri banc de touche nk’umutoza wa APR FC, bitandukanye no mu myaka ibiri ishize aho yabaga yicaye muri Stade bikaba ngombwa ko atanga amabwiriza ku batoza bamwungirije yifashishije terefoni.

Umutoza Adil yamaze guhabwa license A ya CAF, nyuma y’amahugurwa aheruka gusoza mu gihugu cya Tunisia ariko abifashijwemo n’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu bwami bwa Maroc.

Cyo kimwe n’abandi batoza batandukanye, CAF yari yaramwangiye gutoza imikino nyafurika kuko impamyabumenyi ya UEFA Advanced Diploma afite iri mu zitemewe na CAF.

Iyi mpuzashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika muri rusange ivuga ko kugira ngo umutoza uwo ari we wese yemererwe gutoza imikino ihuza ama-Clubs itegura, agomba kuba afite License A itangwa na CAF cyangwa License y’ikirenga (License Pro) yatanzwe n’impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku yindi migabane, mu gihe umutoza wungirije nibura agomba kuba afite License B ya CAF.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *