Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko hari inoti z’amafaranga y’u Rwanda ziganjemo izakozwe mu mwaka wa 2004 zizaba zatakaje agaciro tariki 1 Werurwe 2027.
Itangazo BNR yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe, rivuga ko izo noti zirimo iya 500Frw yakozwe mu 2004 ndetse n’iyakozwe mu 2013. Hari kandi inoti ya 1000Frw yakozwe mu 2004 ndetse n’iyakozwe mu 2015.
Izindi noti zizatakaza agaciro ni iya 2000Frw yakozwe mu 2007, iya 5000Frw yakozwe mu 2004 ndetse n’iya 5000 Frw yakozwe mu 2009.
Itangazo rya BNR risaba abafite ziriya noti ” kwihutira kuzihindura ku bigo by’imari bibegereye mu gihe cy’amezi icyenda, uhereye ku itariki ya 02 Werurwe 2026 kugeza 01 Ugushyingo 2026.”
BNR yunzemo iti: “Nyuma y’iyi tariki, izo noti zizajya zihindurizwa gusa ku cyicaro gikuru cya Banki Nkuru y’u Rwanda kiri mu Kiyovu i Kigali, ndetse no mu mashami yayo yose kugeza ku itariki ya 01 Werurwe 2027.”
BNR ivuga ko nyuma y’itariki ya 1 Werurwe 2027 ziriya noti zizaba zitacyemewe gukoreshwa mu kwishyurana.


