Minisitiri w’umutekano w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, yabwiye abantu barimo gusaba ibyangombwa byo gutangiza insengero ko izihari zihagije ahubwo bajya mu bindi nko gushinga amakoperative y’ubuhinzi.
Ibi yabitangaje mu nama yagiranye n’abayobozi b’intara zose n’abakuriye insengero zitandukanye kuwa Gatanu ushize mu Ntara ya Kayanza nk’uko tubikesha urubuga rwa Ubmnews.
Muri iyi nama, minisitiri w’umutekano yaboneyeho kubwira abantu barimo gusaba impushya zo gushinga izindi nsengero, ko izihari zihagije ahubwo bagenda bagatangiza amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagarutse ku bugenzuzi minisiteri ayoboye iherutse gukora mu nsengero zitandukanye, avuga ko hari nyinshi zidatunganye neza, mu myubakire, izidafite ubwiherero, ndetse ko hari insengero zikorera mu tubari, mu mashuri n’ahantu habera za receptions.
Kubera izi mpamvu minisitiri Ndirakobuca yahise anafata icyemezo cyo guhagarika insengero zikorera mu tubari, mu mashuri no mu nzu ziberamo receptions nk’iz’ubukwe n’indi mihango.

2 Responses
Insengero zihari zirahagije mugende mutangize na koperative z’ubuhinzi – Minisitiri
Ibi bintu ni byo rwose. coup de chapeau kuri uyu muyobozi. Birakabije, abantu bararushanwa bashinga insengero ukagirango ni ugukunda Imana bya he byokajya ni ugukunda amaturo ngo buzuze ibifu byabo. Ni byo rwose nibakoreshe amaboko yabo n’ubwenge bwabo bubake ingo zabo n’Igihugu bave mu bunebwe n’ubwesclots bwo kurya utw’abandi. Imana ntiyambarizwa ku ishyiga kuko yagusiga ivu bose babireba. iNSENGERO HARI UWABUZE AHO ASENGERA? nO MU MUTIMA WASENGERAMO, ni naho Imana yishimira gutuzwa.