fgzhhuxxiaa9utq.jpg

Inshingano zo kureberera Polisi y’u Rwanda na RCS zashyikirijwe minisitiri mushya w’umutekano

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Ubutabera yashyikirije Minisitiri mushya w’umutekano, Alfred Gasana, inshingano za Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Minisitiri Emmanuel Ugirashebuja yavuze ko minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, ifite inshingano yo kugenzura uko ibyaha bikura bigendanye n’ibihe, mu gihe ubuyobozi bushya bwayo buvuga ko kugira ngo umutekano ugerweho hakenewe uruhare rwa buri Munyarwanda.

Mu ihererekanyabubasha ryabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera Minisitiri, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko abakozi bari bashinzwe izo nshingano bagiye kuzikomereza muri Ministeri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu “MININTER”ari nayo yashyikirijwe izi nshingano.

Ati :“Niyo minisiteri nshya yahawe inshingano, izigendanye n’umutekano w’imbere mu gihugu. Rero birumvikana ko abakozi bari bashinzwe izo nshingano barajyayo ariko nino kubibutsa y’uko izi ni minisiteri zikorana bya hafi kubera inshingano tuba dufite.”

Minisitiri Ugirashebuja, yongeyeho ko mu nshingano iyi minisiteri igomba gushyiramo imbaraga, harimo kugenzura imiterere y’ibyaha bishingiye ku mutekano bigenda bihindura isura.

Ati “Igihugu uko gitera imbere ugenda ubona hari ibintu byinshi bisabwa, cyane cyane ku rwego rw’umutekano. Turabizi ko ibyaha bigenda bihindura isura kubera ibihe tuba tugezemo, ikoranabuhanga…ni ibintu bisaba rero ko buri gihe umuntu agenda yihugura ukuntu bimeze. Ndizera ko ubunararibonye bwa minisitiri mushya azashobora kubikurikiranira hafi.”

fgzhhuxxiaa9utq.jpg

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Gasana Alfred, ubwo yakiraga izi nshingano zabarizwaga muri minisiteri y’ubutabera, yavuze ko iyi minisiteri aheruka guhabwa kuyobora, yiteguye gutanga umusaruro ariko yongeraho ko hakenewe uruhare rwa buri wese nk’uko tubikesha Isango Star.

Ati “Umutekano ntushobora kugerwaho hatarimo uruhare kandi rusesuye rwabo bireba bose, ni ukuvuga abanyarwanda. Umunyarwanda agomba kumva uruhare rwe mu mutekano w’igihugu cye, agatanga umusanzu kuburyo yumva ko umutekano ari uwe bityo ntabe yaha icyuho uwari we wese washaka kwuhungabanya.”

Iyi minisiteri yari imaze umwaka n’amezi agera muri arindwi itagira minisitiri, nyuma y’uko uwahoze ayiyoboye Gen. Patrick Nyamvumba avanyweho mu kwezi kwa 4 kwa 2020 ayiyoboye amezi atanu, yongeye guhabwa umuyobozi, Alfred Gasana, ku itariki ya 10 Ukuboza,arahira ku itariki ya 13 Ukuboza, akaba yatangiye inshingano ze ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Inshingano zo kureberera Polisi y’u Rwanda na RCS zashyikirijwe minisitiri mushya w’umutekano
    Ubusanzwe, akaduruvayo kabaga mu uburezi gusa none tubonye ko inzego z’umutekano nazo zigezweho. Twibuke ibya DASSO byateye imikorere yamaganywa n’abanyarwanda bose. None igipolisi nacyo kirabyinishwa muzunga! Hora ejobundi jenerali azange gutegekwa n’umusivili! Dore aho ndi!

  2. Inshingano zo kureberera Polisi y’u Rwanda na RCS zashyikirijwe minisitiri mushya w’umutekano
    Ubusanzwe, akaduruvayo kabaga mu uburezi gusa none tubonye ko inzego z’umutekano nazo zigezweho. Twibuke ibya DASSO byateye imikorere yamaganywa n’abanyarwanda bose. None igipolisi nacyo kirabyinishwa muzunga! Hora ejobundi jenerali azange gutegekwa n’umusivili! Dore aho ndi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *