Insoresore (abapampe) za Obafemi Martins wigeze kugora Amavubi ubwo yahuraga na Super Eagles, zakubise umuhanzi Burna Boy inshyi mu maso kugeza abaye nk’utaye ubwenge ubwo aba bombi bari bahuriye muri Club yitwa Victoria iri mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Burna Boy yakubiswe (beaten to stupor) ubwo yari mu birori byo kwishimira kuba aherutse kwegukana igihembo cya Grammy gusa abapampe ba Obafemi, babidobeje ubwo bamukubitaga inshyi mu maso, ibintu bakabidobya maze abarimo Wizkid bakizwa n’amaguru. Ubu bushyamirane, ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko bwabayeho kuwa 14 Kamena ubwo Burna Boy yakubitwaga inshyi mu maso, abari bamuherekeje bakahagoboka, ibintu bikadogera. Amakuru avuga ko Burna Boy yari yataye ubwenge kubera gukubitwa n’izo nsoresore zari zakamejeje zikubita buri umwe wese wari wazanye na Burna Boy. Iyi mirwano yiswe iyo guhora kuko umwe mu bapampe ba Burna Boy na we yari aherutse gukubita urushyi Obafemi. Obafemi usanzwe yubashywe ari kurebana ay’ingwe na Burna Boy wihagazeho cyane muri iyi minsi mu ruhando rwa muzika. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


