turkiya.jpg

Intambara 6 zikaze zimaze kubera mu nteko nshinga amategeko z’ibihugu bitandukanye

Sangiza iyi nkuru

Mu myaka yashize, ubushyamirane mu nteko nshinga amategeko z’ibihugu bitandukanye bwagiye bwiyongera ndetse hakavukamo intambara yeruye, abadepite bagaterana intebe, ibipfunsi n’imigeri bikavuza ubuhuha.

Dore intambara zikaze 6 mu nteko ishinga amategeko zimaze kubaho :

Imirwano mu nteko ishinga amategeko ya Turkiya

turkiya.jpg

Muri 2016 ubwo mu Nteko ishinga amategeko ya Turkiya hasuzumwaga umwanzuro wo kwambura abadepite ubudahangarwa bwabo imbere y’ubushinjacyaha, hadutse intambara ikomeye.

Video yashyizwe ahagaragara y’aya makimbirane itangira abadepite bafatana mu mashati, ariko ibintu bigahita bifata intera byihuse abanyapolitiki bagatangira gusimbuka ameza binjira mu mirwano.

Uducupa tw’amazi tugaragara mu kirere barimo kuduterana ari nako ibipfunsi n’imigeri birimo guhererekanwa.

Muri ubwo bushyamirane bwari hagati y’ishyaka ryari ku butegetsi n’uruhande rutavuga rumwe narwo, benshi mu bagize inteko ishinga amategeko barahakomerekeye.


Muri Georgia bateranye ibipfunsi ku munsi wa ‘Boxing Day’ ukurikira Noheri

georgia.jpg

Umunsi wa Boxing Day mu bihugu byo mu burengerazuba n’umunsi ukurikira Noheri ukunze kurangwa n’abakoresha baba baha impano abakozi babo, abakozi nabo baha impano imiryango yabo.

Mu 2014 rero ku munsi nk’uyu, w’itariki 26 Ukuboza muri 2014, mu nteko ishinga amategeko ya Georgia ngo imirwano yadutse ubwo umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi yatangiraga kurahira mu ijambo ryagezwaga ku badepite bo mu ishyaka ryari ku butegetsi.

Amashusho yagiye ahagaragara agaragaza abanyapolitiki bashikuza za micro bagatangira kuzirwanisha nk’inkoni.

Imirwano ikaze yatangijwe n’ishyaka EFF rya Julius Malema muri Afurika

eff-out-of-parliament-gregn-subbed.jpg

Iyi nayo ni imwe mu mirwano yabereye mu nteko yamamaye ku Isi ubwo abadepite bo mu ishyaka ritavuga rumwe na ANC bahanganaga n’abashinzwe umutekano mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo mu 2016 nyuma yo kuburizamo ijambo rya Perezida Jacob Zuma.

Aba badepite ba EFF bakunze kwambara ibara ry’umutuku bamaganaga Perezida Zuma bavuga ko akwiye kuva ku butegetsi kubera ibirego bya ruswa, haduka imirwano abashinzwe umutekano bahise bivangamo bashaka kubasohora mu nteko amadirishya arajanjagurwa ibipfunsi bivuza ibihuha karahava.

Abanyapolitiki bashwanyaguje intebe mu nteko ya Nepal bari kuziterana

dw-nepal-parl-fight-150121e_2x.jpg

Mu 2015 ubwo hasuzumwaga ivugurura ry’itegeko nshinga rya Nepal hadutse ubushyamirane bukomeye hagati y’abadepite batangira guterana intebe bazikubitana ari nako bafatana mu mashati.

Batatu mu bashinzwe umutekano bakomerekeye muri uko guhangana nk’uko byatangajwe na The Guardian.

Umwuka mubi hagati ya Ukraine n’u Burusiya wateje intambara muri “Rada”

ukraine1-superjumbo.jpg

Ikiganirompaka cyo mu 2012 mu nteko ishinga amategeko ya Ukraine izwi nka ‘Verkhovna Rada’, cyangwa se ‘Rada’ gusa, cyaturutse ku mushinga w’itegeko washakaga kwemerera ururimi rw’Ikirusiya gukoreshwa mu nkiko, mu bitaro no mu zindi nzego mu bice byiganjemo abakoresha uru rurimi rw’Ikirusiya, cyarangiranye n’imirwano hagati y’abadepite bari bashyigikiye iki gitekerezo n’abakirwanyije.

Video y’iyi mirwano BBC yise “Rumble in the Rada”, cyangwa Imirwano mu nteko ya Ukraine, igaragaza umudepite umwe yuruye mu mugongo wa mugenzi we yamwiziritseho asa nk’ushaka kumuniga.

Imirwano mu nteko ishinga amategeko ya A.U

pap.jpg

Ntiwasoza rero utavuze ku mirwano iherutse kubera mu nteko ishinga amategeko ya Afurika Yunze Ubumwe izwi nka Pan-African Parliament (PAP) ifite icyicaro muri Afurika y’Epfo, aho kuri uyu wa Mbere ushize naho hadutse imirwano ikaze itewe no kutumvikana ku bijyanye n’amatora y’ubuyobozi bwayo.

Abagore babiri babanje kurwanira agasanduku, buri umwe agerageza kukambura undi. Hanyuma, umudepite w’umugabo wari warakaye akuramo ikoti rye maze atera umugeri mu cyerekezo cy’umugore Pemmy Majodina wo muri Afurika yepfo.

Uyu mudepite utaramenyekana yavuze ko atagerageje gutera umugeria Majodina ahubwo ko yagerageje gukura terefone igendanwa mu kuboko k’undi mudepite avuga ko yari arimo gufotora ako kajagari.

Ariko mu nama mu cyumweru gishize yanagaragaje bwa mbere amakimbirane muri iyi nteko ubwo umudepite wo muri Afurika y’Epfo Julius Malema (wa wundi wateje imirwano nk’iyi no mu nteko ya Afurika y’Epfo mu 2016) yumvakanye atera ubwoba umudepite wo muri Mali, Ali Kone amubwira ati “Nzakwica hanze. Hanze y’iki cyumba, nzakwica. Nzakwica.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *