Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, kuri uyu wa Gatanu, itariki 31 Mata, mu ijambo rye rya mbere ry’ingenzi yavuze kuva yashyirwa kuri uyu mwanya, yavuze ko Amerika ikeneye kwitegura amakimbirane ashobora kuzaba mu gihe kizaza azaba akomeye kurusha intambara za kera.
Austin yasabye ko hajyaho iterambere ry’ikoranabuhanga no kurushaho guhuza ibikorwa bya gisirikare ku isi hose kugira ngo “byumvikane vuba, hafatwe umwanzuro vuba kandi hagire igikorwa vuba.”
Gen. Austin yagize ati: “Uburyo turwana, intambara ikomeye itaha izaba itandukanye cyane n’uburyo twarwanye iziheruka”.
Austin ntabwo yavuze yeruye abo bahanganye nk’u Bushinwa cyangwa u Burusiya. Ariko ibyo yabivuze mu gihe Amerika itangiye kuva muri Afghanistan bidasubirwaho ku itegeko rya Perezida Joe Biden rigamije guhagarika intambara ndende Amerika imazemo igihe no kongera gusubiramo inshingano za Pentagon.
Abanenga bavuga ko kuva muri Afghanistan bitazarangiza amakimbirane y’imbere muri iki gihugu cyo muri Aziya, bitazazimya iterabwoba cyangwa ngo bitange uburambe buvuye mu myaka 20 y’intambara yo kurwanya inyeshyamba, mu gihe imitwe yitwara gisirikare nka Leta ya Kisilamu yakwirakwiriye ku Isi.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga, amagambo ya Austin ntabwo yasaga nkaho agaragaza ibikorwa runaka cyangwa ngo ahanure amakimbirane runaka. Ahubwo yagaragaje agaragaza intego zagutse za Pentagon ku butegetsi bwa Biden.
Austin ati: “Ntidushobora guhanura ibizaza.” “Icyo dukeneye rero ni ukuvanga neza ikoranabuhanga, imikorere ndetse n’ubushobozi, byose bikozwe hamwe mu buryo bw’urusobe rwizewe, rworoshye kandi rukomeye ku buryo ruzatanga ihagarikwa ry’abanzi.”
Yakomeje agira ati: “Gukumira amakimbirane byaba bisobanura” kutubera inyungu n’urujijo kuri bo “.
Yavuze ko ibisubizo bya Amerika bishobora kuzaba mu buryo butaziguye, agaragaza igitekerezo cy’uko intambara yifashisha internet (Cyber warfare) ishobora kuzakoreshwa mu “gusubiza ikibazo cy’umutekano wo mu nyanja mu bilometero amagana.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


