Icyamamare muri muzika, Raymond Shaban Mwakyusa uzwi nka Rayvanny, aravugwaho kwigarurira umutima w’umuhanzikazi Feza Kessy uri mu rukundo na Rajab Abdul Kahali wamampaye nka Harmonize, bombi bo muri Tanzania.
Ibi bibaye ubugira kabiri, kubera ko mu minsi yashize Rayvanny yatesheje Harmonize washakaga gukundana na Paula Kajala.
Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko uyu muhanzikazi Feza Kessy ari mu rukundo na Harmonize dore ko anagaragara mu ndirimbo ye “Wote”
Kuri ubu Faza Kessy yagaragaye yahuje urugwiro na Rayvanny usanzwe uzwiho ko adacana uwaka na Harmonize, umukobwa wa Kajala Frida wari umugore wa Harmonize.
Rayvanny na Feza Kessy uvugwa mu rukundo na Harmonize bagaragaye bari kumwe mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 30 Mutarama 2023 bari mu birori byo kumurika umuzingo w’umuhanzi Marioo, gusa bagaragara nk’abari mu kibatsi cy’urukundo.
Hari hashije iminsi mike kandi Rayvanny na Harmonize bakozanyijeho ku mbuga nkoranyambaga, Harmonize avuga ko arenze kuri Rayvanny.
Aba bagabo bombi kuva basohoka mu nzu y’umuziki ya Wasafi iyoborwa na Diamond Platnumz ni bwo batangiye kurebana ay’ingwe bakazajya batenarana amagambo.


