Intambara urimo igusaba kugira ukwizera kuzuye- Rev. Nibintije

Sangiza iyi nkuru

Gusenga + ukwizera = insinzi

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Umubwiriza 9:10

“Umurimo wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko  ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’ imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.”

Wirwana akaguru kamwe kari mu ukwizera akandi kari mu kwihebura.

Intambara urimo igusaba kugira ukwizera kuzuye no guhanga amaso umuyobozi wiyo ntambara urimo ariwe Yesu Kristo.

Yesu agusezeranya intsinzi abinyujije mu “inyigisho” ubona buri munsi ndetse no mu amasezerano duhabwa n’ ijambo ryayo riboneka muri “Bibliya.”

Satani yatsinzwe ubwo umugaba w’ intambara yawe yamwakaga imfunguzo akatanga intsinzi kubari mu igituro akazukana nabo.

Iki ni igihe cyo guhindurirwa amateka y’ ubuzima bwawe.

Tera intambwe mu ukwizera wakire intsinzi yawe.

Imana iguhe umugisha…!

NEMI Nibintije Logo png

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034(WhatsApp)

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *