9d24f276-57f7-49e1-b89e-e945c8033af4.jpg

Intambara y’Abacengezi: Radiyo ya Nasiyonali yavanye umugabo mu nzara z’abashakaga kumwica

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Ribakare wari utuye muri Serire ya Gashinga muri Segiteri Rubona muri Komini Nyakinama muri Perefegitura ya Ruhengeri, yatabawe na Radiyo yitwaga Nasiyonali ubwo yari afashwe mpiri (rwa mikono) hari mu ntambara y’Abacengezi mu 1997.

Ribakare wari mu myaka 30 icyo gihe, yafashwe n’umwe mu basirikare b’impande zari zihanganye mu gace ubu kabaye Umudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Gashinga, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aka gace karimo imirwano hagati ya ALIR (Abacengezi) n’Ingabo z’igihugu. Muri icyo gihe, abaturage bari bafite akamenyero ko guhunga uduce turimo imirwano, bakajya ahaba hari umutekano. Gusa nanone hari abandi baturage bahitaga batangira gusahura.

Ku bw’iyo mpamvu, aba baturage barebaga ibyo bo bitaga imitungo y’ingenzi bakaba bayihungana. Radiyo ya Nasiyonali muri icyo gihe yagirwaga na bake, bikayigira umwe mu mitungo yasahurwa igihe yaba ikubiswe ijisho.

Umugabo Ribakare ubwo yafatwaga yari afite Nasiyonali mu ntoki. Umwe mu bari bamufashe yamusabye kwitonda akamwica neza nta mananiza. Bagenzi be barareberaga ngo asoze icyo gikorwa.

Ubwo uwo yiteguraga kubangura icyuma (bayoneti) ngo akimutere, Ribakare yamukubise Radiyo ya Nasiyonali mu maso, undi yitura hasi, Ribakakare na we akizwa n’amaguru. Urufaya rw’amasasu rwamukurikiye rwasanze yageze kure.

Abari ku misozi mu bwihisho ubwo ibyo byabaga, babwiye Bwiza.com ko Radiyo yahise ishwanyagurika kuko Ribakare yakubise uwashakaga kumwica igice cy’imbere ari na cyo cyabaga gikomeye.

Ni inkuru bavuga bigasa na filimi za Hollywood cyane ko bamwe bashyiramo amakabyankuru.

Aba baturage bawiye Bwiza.com ko uyu wakubiswe n’umusivili, bagenzi be bamusetse bakamuha inkwenene.

Ribakare warokotse kwicwa n’imbunda, nk’uko abaturage babwiye Bwiza.com, yaje gupfa ubwo yatemaga igiti, ahanuka ku manga y’umusozi arapfa.

9d24f276-57f7-49e1-b89e-e945c8033af4.jpg
Radiyo Nasiyonali yatabaye Ribakare

Radiyo ya Nasiyonali ntizwi na benshi mu babyiruka ubu. Biterwa n’uko habayeho iterambere mu gukora radiyo ndetse n’uburyo yajyagamo amabuye menshi bikaba byari imbogamizi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *