Intambara y’amagambo yarose nyuma y’aho Phibby Otaala uhagarariye Uganda muri Kenya, kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2020 yatsembye avuga ko ategura kuri izi nshingano mu gihe atarabona ibaruwa ya ‘Boss we’, Perezida Yoweri Kaguta Museveni imweguza.
Ni umwanya yahawe mu 2017, awukurwaho n’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yemezaga ko yamaze kwegura. Icyo gihe Inteko yahise imusimbuza Dr. Hasaan Galiwango nk’uko Daily Monitor yabitangaje.
Otaala avuga ko abashaka kumweguza ari abakwirakwije amakuru y’ibihuha, agamije kuyobya abaturage. Ngo ayo makuru yavugaga ko yeguye, ashingiye ku bwitabire bwe bw’amatora yabaye mu ishyaka riri ku butegetsi, NRM mu minsi ishize.
Yagize ati: “Ndacyari Ambasaderi wa Uganda muri Kenya. Sinigeze mbona ibaruwa yo kunyeguza iturutse kuri Boss wanjye. Ntabwo nigeze negura. Naje kwitabira amatora y’ishyakaryanjye kubera ko mbere y’uko mba Ambasaderi, nari mu kanama nshingwabikorwa ku rwego rwa Komisiyo y’Amatora.”
Otaala yagaragaje ko atumva uburyo Dr. Galiwango yaba ashaka kujya muri Ambasade ya Kenya, kandi azi ko hari undi ufite izi nshingano. Bityo ngo bamwohereze ahandi, atari muri iki gihugu kuko hahari hagera kuri hatanu.
Aha yagize ati: “Ntabwo ngenda. Ntabwo haba ba Ambasaderi babiri ahantu hamwe. [Dr. Galiwango] yajya mu Bushinwa, mu Buyapani, Angola, Geneva n’ahandi. Ntabwo agomba kureba aho ndi. Nairobi iri kundyohera.”
Dr. Galiwango mu gusubiza Ambasaderi Otaala, yavuze ko ntacyo asubiza Otaala, kuko atari we ufite ububasha bwo gutanga inshingano nk’iyi. Ati: “Nahawe inshingano na Perezida, nemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko. Ntabwo mfite igihe cyo kumusubiza kuko atari we ufite ububasha bwo gutanga inshingano.”
N’ubwo Ambasaderi Otaala yanze kwegura, Daily Monitor igaragaza ko yigiza nkana kuko ngo mu Kwakira, Perezida Museveni ni bwo yamusimbuje Dr. Galiwango. Don Wanyama uvugira ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, na we yahamije ko inzira zose zakurikijwe nk’uko biteganywa n’amategeko.
Don Wanyama yabajije iki gitangazamakuru ati: “Ni nde wavuze ko ari afite ububasha bwo kugena igihe agomba kuhagumira n’igihe agomba kugendera?” Iyi mvugo ubwayo yerekanaga ko ibyo Ambasaderi Otaala yakoze ari ukwinangira.


