APRL6857-768x536

Intare Nkuru’ za APR FC zayihaye miliyoni 500

Sangiza iyi nkuru

Abafana b’ikipe ya APR FC bazwi nk’ “Intare Nkuru” babimburiye abandi gushyira hanze imihigo yabo ya 2025-2026, ubwo bahuriraga ku cyicaro cy’Ingabo z’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama.

Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’Inkeragutabara akanaba umwe mu bigeze kuyobora APR FC, Maj. Gen. Alex Kagame, Chairman w’iyi kipe Brig. Gen. Deo Rusanganwa ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ingabo no mu ngabo z’igihugu.

Intare Nkuru zateguye uyu uriya muhango, mu rwego rwo guhigira imbere y’abayobozi b’ikipe n’ab’Ingabo z’igihugu, bakagaragaza ko na bo hari izindi ntego bazanye mu mwaka mushya wa Shampiyona uri hafi gutangira.

Aba bakunzi ba APR FC by’umwihariko bashimiye ubuyobozi ko bwumvishe icyifuzo cyabo bukemera ko hari icyo abafana na bo batanga bakunganira akazi gakomeye gakorwa na Minisiteri y’Ingabo,  nubwo babizi ko izi nshingano izikora neza kandi izakomeza kuzikora neza.

Igikorwa cyo ku wa Kane tariki ya 14 Kanama cyasize hakusanyijwe amafaranga ari hafi ya Frw miliyoni 500 azafasha ikipe mu buzima bwa buri munsi no mu bikorwa bitandukanye iri gutegura.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh Muganga, yashimiye abitabiriye uyu muhango, avuga ko ari icyerekana ko APR FC yumva ibyifuzo by’abafana kuko bahoraga basaba ko ikipe yakwemera bakagira icyo batanga na bo.

Ati: “Buri munsi abanyamuryango badusabaga ko twareka bakagira icyo bakora. Twarabisabye birakunda none mu gikorwa gito dukoze, mwabonye ko kibyaye umusaruro mwinshi.”

Usibye ariya mafaranga, zimwe mu Intare Nkuru kandi zemeye kugurira abafana barenga 4,000 amatike ku mukino wa Power Dynamos ku Cyumweru, mu gihe hanaguzwe amakarita yo mu byiciro bitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *