Imbonerakure ebyiri zo muri Komine Mutimbuzi mu ntara ya Bujumbura i Burundi, zifungiye muri imwe muri gereza zo muri RDC zikurikiranweho ubujura bwitwaje intwaro.
Izi mbonerakure zirimo iyitwa Ibrahim Bizimana uzwi nka Mafyeri na Olivier Ndagijimana, zatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe zifatiwe mu gace ka Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’amasaha make zinjiye ku butaka bwa Congo Kinshasa.
Radiyo ya RPA yavuze ko Bizimana na Ndagijimana bafashwe bafite ibiturika birimo za grenades, n’imbunda.
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko gifite amakuru yizewe y’uko bariya bagabo bahembwaga n’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu Burundi bari bashinzwe guha amakuru y’uko ibintu byifashe muri Congo Kinshasa.
Bivugwa ko bombi batumwaga n’umwe mu bayobozi b’ubutasi bw’u Burundi witwa Joseph Mathias Niyonzima ari na we wabahaga ibya ngombwa nkenerwa byose birimo imbunda n’imyamyambaro ya gisirikare ngo biyoberanye, bakamuha amakuru yerekeye imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi iba mu mashyamba ya Congo.
Abaturage bo mu gace ka Maramvya Mafyeri na Olivier bakomokamo, bavuga ko basanzwe ari Imbonerakure zishinjwa kugira uruhare mu byaha bitandukanye, birimo iyicarubozo, gushimuta ndetse n’ubwicanyi; byose zakoze ku itegeko rya Niyonzima ufite umukoro wo kuzifunguza.
Abaturage bavuga ko abo ziriya mbonerakure zagiye zica zabashyinguye mu cyobo cyangwa zikabajugunya mu ruzi rwa Rusizi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


