Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igiye kwakira inama ya CSPOC

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igiye kwakira inama ya 17 ya CSPOC ihuza abayoboye inteko z’ibihugu biri mu muryango Commonwealth byo ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center izatangira tariki ya 24 irangire ku ya 28 Ugushyingo 2021. Izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Inteko zishinga amategeko za Afurika mu kinyejana cya 21” yige ku ngingo zirimo imikorere, ububasha n’ubudahangarwa by’inteko ishinga amategeko.

Perezida w’umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. Mukabalisa Donatille avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba iki gihugu kigiye kwakira iyi nama, cyane ko biteze kungukiramo byinshi.

Yagize ati: “Ni amahirwe akomeye ku Nteko Ishinga Amategko y’u Rwanda muri rusange, duha ikaze bagenzi bacu bazaturuka mu nteko zo ku mugabane wa Afurika, n’abagize umuryango w’inteko muri Commonwealth. Dutegereje iminsi y’umumaro iri imbere, aho tuzaganira na bagenzi bacu bo muri Afurika ku buryo bwiza bwo kumenya ibyo abaturage bacu bakeneye, no kugira uruhare mu kubyuzuza.”

Ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika ni byo byamaze kwemeza ko bizahagararirwa muri iyi nama. Ni: Botswana, Cameroon, Ghana, Kenya, Mozambique, Namibia, Nigeria, Rwanda, Sierra Leone, South Africa, Tanzania na Uganda. Afurika y’Epfo na Nigeria byo bizahagararirwa nk’indorerezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *