Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yamaganye ‘ibinyoma’ by’iya EU kuri Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda, yamaganye icyemezo cy’inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, kijyanye na Paul Rusesabagina ivuga ko “cyuzuyemo ibinyoma no kwirengagiza nkana ukuri”.

Mu nama yabaye ku wa Gatanu hifashishijwe ikoranabuhanga, abadepite b’u Rwanda bavuze ko ibyemejwe n’abadepite b’inteko y’u Burayi birimo “kwinjira mu budahangarwa bw’igihugu no mu nzego z’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Ku wa Kane w’iki cyumweru inteko ishingamategeko ya EU ni bwo yasohoye inyandiko ivuga ko abayigize bamaganye “ishimutwa n’iyoherezwa” mu Rwanda ridakurikije amategeko rya Paul Rusesabagina.

Ni ibikubiye mu myanzuro itatu ivuga ku buryo uburenganzira bwa muntu bwifashe muri Kazakhstan, u Rwanda na Uganda.

Abagize iriya nteko bamaganye “ishimutwa, iyoherezwa ridakurikije amategeko n’ifunga ritamenyeshejwe” rya Paul Rusesabagina, wabuze kuva tariki 27/08/2020 ari i Dubai mbere yo kwisanga i Kigali.

Bavuze ko ishimutwa rya Rusesabagina rinyuranyije n’ibyo u Rwanda rwemeyemu masezerano mpuzamahanga anyuranye yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, barusaba kugaragaza birambuye kandi bigenzuwe n’abandi uko Rusesabagina yafashwe akoherezwa i Kigali.

Basabye kandi “iperereza mpuzamahanga, ryigenga, kandi ryizewe ry’uburyo Rusesabagina yafashwe akoherezwa”, ndetse basaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi “kugira icyo wakora mu kureba niba ifatwa n’urubanza bya Rusesabagina bikurikije amategeko, n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwe nk’umuturage wa EU”.

Sena y’u Rwanda na yo yamaganye umwanzuro w’inteko ya EU kuri Rusesabagina, yiyemeza ko inteko izasuzuma icyo “kibazo ikageza imyanzuro ku Nteko y’Ubumwe bw’i Burayi”, nk’uko bigaragara kuri Twitter y’Inteko Ishinga amategeko.

Inteko y’u Rwanda umutwe w’abadepite yanasabye komisiyo zo mu mitwe yombi (uw’abadepite n’uwa sena) zifite ububanyi n’amahanga mu nshingano zayo, gusuzuma icyemezo cy’inteko ya EU, zikazategura umushinga w’imyanzuro uzagezwa ku nteko rusange y’iyo mitwe yombi.

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi n’iterabwoba, byakozwe n’inyeshyamba za FLN z’impuzamashyaka MRCD yari abereye umuyobozi.

Ni ibitero byagabwe mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bihitana ubuzima bw’abatari bake.

Biteganyijwe ko urubanza rwe n’abahoze ari abarwanyi b’uriya mutwe ruzagangira kuburanishwa mu mizi ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *