Inteko ishinga amategeko ya RDC yemeje ko M23 ari umutwe w’iterabwoba

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022 yemeje ko M23 ari umutwe w’iterabwoba.

Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku itora abagize iyi nteko bakoze, rigashyigikirwa ku buryo bukomeye, aho babiri bonyine ari bo bifashe. Ntabwo habonetse abatarishyigikiye.

Iri tora ryari rishingiye ku mushinga w’itegeko ryivuga ko abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’imitwe y’iterabwoba batakwinjizwa cyangwa ngo bavangwe mu nzego z’umutekano za RDC, by’umwihariko igisirikare n’igipolisi.

Imwe mu ngingo zigize iri tegeko harimo “kwemeza M23 nk’umutwe w’iterabwoba hashingiwe ku ngingo ya 2 y’amasezerano y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe akumira kandi akarwanya iterabwoba.”

Ishingiye kuri aya masezerano ya AU, iyi nteko isobanura ko umutwe w’iterabwoba urangwa n’ibikorwa birimo gushimuta, gusahura, kwiba umutungo kamere w’igihugu, guhohotera ikiremwamuntu, ibyaha bishingiye ku gitsina, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Kwemeza iri tegeko kwima M23 amahirwe yifuza yo kujya mu mishyikirano na Leta ya RDC, kandi kugaragaza ko nta cyizere gisigaye cy’uko amasezerano impande zombi zagiranye azubahirizwa.

Nk’uko ubuyobozi bwa M23 bwabisobanuye kenshi, aya masezerano yasinywe mbere y’uko abarwanyi bayo bongera kwegura intwaro yabahaga amahirwe yo kwinjizwa mu nzego z’umutekano z’igihugu no kudakurikiranwa n’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Inteko ishinga amategeko ya RDC yemeje ko M23 ari umutwe w’iterabwoba
    Ubuyobozi bukuru bwa M23 bwemeze ko M23 atari umutwe w’iterabwoba kuko ubana neza n’abaturage, ko ahubwo abadepite bamwe ba DRC n’abayobozi bakuru n’ingabo muri iyo Leta ko bafite imitwe y’iterabwoba bashinze mu gihugu kandi bashyigikiye, bakaba banayikingira ikibaba kandi yica abantu ku buryo Leta ya DRC itajya iyirwanya. Iyo ni nka ADF Nalu, FDLR, Nyatura, n’iyindi myinshi yica, igasahura, igafata noku ngufu abaturage. Ko kandi na FARDC yitwara nk’ umutwe w’iterabwoba kuko irasa ku baturage, igasahura, igafata no ku ngufu. Bityo ko ibyo batangaje bidafite agaciro kuko ari ugutesha agaciro imishyikirano yose n’íbyemezo byose mpuzamahanga bishize byemeje ko Leta ya DRC igomba kugirana imishyikirano na M23.

  2. Inteko ishinga amategeko ya RDC yemeje ko M23 ari umutwe w’iterabwoba
    Ubuyobozi bukuru bwa M23 bwemeze ko M23 atari umutwe w’iterabwoba kuko ubana neza n’abaturage, ko ahubwo abadepite bamwe ba DRC n’abayobozi bakuru n’ingabo muri iyo Leta ko bafite imitwe y’iterabwoba bashinze mu gihugu kandi bashyigikiye, bakaba banayikingira ikibaba kandi yica abantu ku buryo Leta ya DRC itajya iyirwanya. Iyo ni nka ADF Nalu, FDLR, Nyatura, n’iyindi myinshi yica, igasahura, igafata noku ngufu abaturage. Ko kandi na FARDC yitwara nk’ umutwe w’iterabwoba kuko irasa ku baturage, igasahura, igafata no ku ngufu. Bityo ko ibyo batangaje bidafite agaciro kuko ari ugutesha agaciro imishyikirano yose n’íbyemezo byose mpuzamahanga bishize byemeje ko Leta ya DRC igomba kugirana imishyikirano na M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *