gxhwht0xuaalvpq.jpg

Intumwa z’Igisirikare cya Bangladesh ziyobowe na Gen. Sazadul Islam zasuye RDF

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Nzeri, itsinda ry’abarimu 20 n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Bangladesh riyobowe na Brig. Gen. Sazedul Islam ryasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF). Izi ntumwa zakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. MK Mubarakh, wabakiranye ubwuzu.

Izi ntumwa zanyuriwemo incamake y’urugendo rw’impinduka rwa RDF zagejejweho na Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, ndetse zisobanurirwa na Col Stanislas Gashugi, ukuriye ibikorwa muri RDF, ibijyanye n’uko umutekano wifashe mu karere.

gxhwht0xuaalvpq.jpg

Mu ijambo rye ry’ikaze, General Mubarakh Muganga yashimangiye ko u Rwanda rutanga amasomo y’ingirakamaro ku bashaka kwiga. Yagaragaje ubufatanye bukomeye hagati y’ingabo za Bangladesh na RDF, agira ati: “Dufite ibyo umunyeshuri yifuza kugira. Iminsi mibi yarashize, ariko byanze bikunze, yadusigiye ikimenyetso; ni impinduramatwara, kandi ntibihagarara. ”

gxhwht8xkaau_ak.jpg

Brig Gen Sazedul Islam, uyoboye intumwa za Bangladesh, yagaragaje amateka ibihugu byombi bisangiye, anagaragaza ubushake bw’izo ntumwa zo mu kwigiranaho. Ati: “Turi hano kugira ngo turebe uko dushobora gusangira aya masomo y’umwuga wa gisirikare. U Rwanda rugenda rugana mu nzira nziza “.

gxhwhtvxkaaqull.jpg

Izi ntumwa ziri mu ruzinduko rw’icyumweru kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 14 Nzeri 2024. Ku wa Mbere, izo ntumwa zunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma baza gusura Ingoro Ndangamurage y’Ubukangurambaga bwo kurwanya Jenoside.

5-19.jpg

Gahunda y’izo ntumwa irimo no gusura Ishuri Rkuru rya Gisirikare ry’u Rwanda i Nyakinama, Zigama CSS, Ubwishingizi bw’Ubuvuzi bwa Gisirikare (MMI), Ibitaro bya Gisirikare (RMRTH) ndetse n’ibindi bigo bitandukanye bya Leta ndetse n’abikorera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *