Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 14 Werurwe 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izirebana n’umutekano, politiki n’ubutabera.
Muri zo harimo:
Intumwa z’u Rwanda mu Burundi
Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira tariki ya 15 Werurwe zagiriye uruzinduko mu Burundi, zakirwa na Perezida Evariste Ndayishimiye, zinamugezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Hanabayeho ibiganiro byari bigamije gukemura ibibazo byatumye umubano w’u Rwanda n’u Burundi uba mubi guhera mu mwaka 2015, byakurikiye ibyahuje abahagarariye ibi bihugu kuva mu 2020 ubwo Perezida Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe ibihugu byombi byemeza ko biri mu nzira nziza yo gukemura ibi bibazo, yitezweho gutuma ababituye bongera kugenderana no guhahirana nk’uko byahoze mbere ya 2015.
Uruzinduko rwa kabiri rwa Gen. Kainerugaba mu Rwanda
Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka usanzwe ari n’umujyanama mukuru wa Perezida Yoweri Museveni mu by’umutekano, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba tariki ya 14 Werurwe yagarutse mu Rwanda mu ruzinduko rwe bwite.
Muri uru ruzinduko, Gen. Kainerugaba waherukaga mu Rwanda muri Mutarama yaganiriye na Perezida Kagame ku buryo ibibazo byakuruye amakimbirane byakemuka, asura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali n’inyubako ya Kigali Arena.
Perezida Kagame yanamutembereje mu rwuri rw’inka ze ruri ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, amugabira 10 z’Inyambo. Muri uru rugendo, bari kumwe n’abahungu babiri b’Umukuru w’Igihugu.
Uruzinduko rwa Gen. Mahamat Déby Itno
Perezida w’inzibacyuho wa Repubulika ya Chad, Gen. Mahamat Déby Itno, tariki ya 18 Werurwe yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame.
Uyu musirikare wahawe inshingano yo kuyobora igihugu nyuma y’aho se, Marshall Idris Deby Itno yari amaze kwicwa n’inyeshyamba muri Mata 2021, mu kiganiro yagiranye na Perezida Kagame, yasobanuye ko yabonye u Rwanda ari igihugu cyo kwigiraho kwiyubaka, bitewe n’uko ari intangarugero mu miyoborere myiza.
Gen. Mahamat yashimiye u Rwanda kuba rwarabaye hafi Chad kuva ubwo yanyuraga mu bihe bikomeye, se amaze kwicwa. Perezida Kagame yamusezeranyije ko rwifashishije ubunararibonye rufite, ruzayifasha gukomeza kwiyubaka.
Gen. Kazura n’abandi bofisiye 3 mu Bufaransa
Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi, Brig. Gen. Patrick Karuretwa ushinzwe umubano mpuzamahanga na Col. Ngendahimana Jean Chryostome uyobora ishami rishinzwe ibikorwa by’igisirikare n’imyitozo, bagiriye uruzinduko mu Bufaransa tariki ya 14 Werurwe.
Aba bofisiye bari bitabiriye ubutumire bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, Gen. Thierry Burkhard, yari yarahaye Gen. Kazura mu mwaka ushize.
Impande zombi zaganiriye ku buryo bwo gusubukura ubufatanye mu by’igisirikare, bwari bumaze imyaka myinshi bwarahagaze bitewe n’umubano mubi waranze ibi bihugu, no ku kibazo cy’umutekano ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko muri Repubulika ya Centafrica na Mozambique, aho u Rwanda rufite ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro.
Urukiko rwagumishijeho igihano Cyuma Hassan yari yarakatiwe
Urukiko rw’ubujurire tariki ya 18 Werurwe rwahanaguye ku munyamakuru Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan ibyaha bibiri mu byo yari yarahamijwe n’urukiko rukuru, ariko rugumishaho igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5.
Urukiko rukuru rwari rwarahamije Cyuma ibyaha bine: icyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga, kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.
Urukiko rwamuhanaguyeho bibiri bya nyuma, birimo icyo icyo gukoza isoni abayobozi Ubushinjacyaha bwari bwarasabye ko ahanagurwaho kuko kitakiri mu mategeko y’u Rwanda.


