Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Gicurasi 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’ubutabera, imyidagaduro, umutekano na politiki.
Harimo:
Umugambi washoboraga gushora u Rwanda na Uganda mu ntambara
Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yahishuye ko hari abo mu nzego z’umutekano mu gihugu cye bari bafite umugambi wo kugishora mu ntambara n’u Rwanda.
Uyu musirikare mu butumwa yashyize kuri Twitter tariki ya 9 Gicurasi 2022, yasobanuye ko uyu mugambi waburijwemo ubwo se yamugiraga umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, akawuvumbura ndetse akanawumumenyesha.
Gusa ntabwo Gen. Kainerugaba yavuze abo muri izi nzego bari inyuma y’uyu mugambi, n’ubwo mu minsi yashize yigeze gukomoza ku bakorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda, yise ba kirogoya bashakaga gushora ibihugu byombi mu ntambara ariko Imana igakinga akaboko.
Intumwa za RDF muri Uganda
Intumwa z’abasirikare b’u Rwanda zari ziyobowe n’umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi, tariki ya 12 zagiriye uruzinduko muri Uganda, zakirwa na Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Aba basirikare bagiranye ibiganiro byarimo na Maj. Gen. James Birungi uyobora urwego rw’ubutasi rwa Uganda, ku bufatanye bw’ibisirikare by’ibihugu byombi, bishimangira umubano wabyo uri gusubira mu buryo bwiza.
Gen. Nyakarundi n’itsinda yari ayoboye bageze muri Uganda nyuma y’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriyeyo mu mpera za Mata 2022, ubwo yitabiraga isabukuru y’amavuko ya Gen. Kainerugaba, akanagirana ibiganiro na Yoweri Museveni.
Umukobwa wa Rwigema yahawe inshingano
Guverinoma y’u Rwanda yagize umukobwa wa Fred Gisa Rwigema witwa Teta Gisa Rwigema umuyobozi w’ishami ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki 13 Gicurasi 2022, yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Rwigema yabaye umusirikare ukomeye muri Uganda wakomogaga mu Rwanda ndetse ni we watangije urugamba rwo kubohora iki gihugu rwarangiye muri Nyakanga 1994, n’ubwo we yishwe rugitangira. Ari ku rutonde rw’intwari z’igihugu.
Prince Kid yaburaniye mu muhezo
Umuyobozi w’ikigo Rwanda Inspiration BackUp cyateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné alias Prince Kid, tariki ya 13 yaburanishirijwe mu muhezo, n’ubwo we atabyifuzaga.
Ubwo yageraga mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, umucamanza ashingiye ku busabe bw’ubushinjacyaha bwo kurindira ibanga abatangabuhamya, yemeje ko aburanira mu muhezo.
Ariko Ishimwe we yasabaga ko yaburanishirizwa mu ruhame, abishingiye ku kuba ifungwa rye n’ibyaha akurikiranyweho bitigeze bigirwa ibanga, kandi urubanza rwe rukaba rusanzwe. Urukiko ruzasoma umwanzuro kuri uyu wa 16.
Jado Castar yararekuwe
Umunyamakuru wamamaye muri siporo wanabaye Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, yarafunguwe nyuma y’amezi 8 atawe muri yombi, azira guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.
Castar yafunguwe tariki ya 14 Gicurasi nyuma y’amezi abiri yoroherejwe n’urukiko rw’ubujurire, rwavanye igihano yari yarakatiwe ku myaka ibiri, rukigeza ku mezi 8.
Castar waziraga abakinnyi 4 bakiniye ikipe y’igihugu y’abagore muri Volleyball mu irushanwa nyafurika badafite ibyangombwa byo mu Rwanda, yari yaremeye icyaha kuva yagera mu rukiko rwa mbere, ndetse aratakamba ngo byibuze igifungo gihindurwemo ihazabu.


