Inama y’igihugu ishinzwe kurengera Itegeko Nshinga n’andi mategeko mu Bufaransa yateye utwatsi ubusabe bw’umushakashatsi w’Umufaransa Franà§ois Graner wifuzaga kumenya uburenganzira Dominique Bertinotti afite bwo kwanga ko inyandiko z’ibyaranze ibikorwa bya Perezida Franà§ois Mitterand zishyirwa ahagaragara, hakamenyekana uruhare iki gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Kuri uyu wa 15 Nzeri 2017, nibwo byari biteganyijwe ko iyi nama itanga umwanzuro ku busabe bwa Graner. Abayigize bakaba batesheje agaciro ubusabe bwe bwo kugera ku nyandiko za Franà§ois Mitterand wayoboraga u Bufaransa mu gihe cya jenoside, wari unafitanye umubano wihariye na leta yayoborwaga na Perezida Habyarimana Juvenal ishinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa iyi jenoside.
Uyu mushakashatsi ukomeje gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yakomeje kwangirwa kugera kuri izi nyandiko z’ibanga n’umugore witwa Dominique Bertinotti wahawe inshingano na Perezida Mitterand ubwe zo kurinda izi nyandiko.
Mbere y’amavugurura yo mu 2009, abayoboye u Bufaransa bakaba bari bafite umuco wo kugena umuntu ushinzwe kugenzura uko inyandiko z’ibikorwa byabo igihe babaga bari ku buyobozi zigerwaho.
Franà§ois Graner rero nk’uko tubikesha Jeune Afrique, ngo akaba yifuzaga gutesha agaciro iryo gengwa, avuga ko rinyuranyije n’itegeko nshinga, ku kijyanye no guha umuntu wigenga uburenganzira bwo gucunga inyandiko zifitiye inyungu igihugu, kandi ngo bikaba binyuranyije n’uburenganzira bwo gutangaza icyo ushaka.
Umupaka ku bijyanye n’inyungu rusange
Izi nyungu z’igihugu ntabwo ari zo zitaweho n’iyi nama ishinzwe kurinda itegeko nshinga iyobowe na Laurent Fabius, wigeze kuba minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Mitterand, aho mu kwemera uburenganzira bwo kugera ku nyandiko za leta. Abagize iyi nama bibukije ko umudepite ari we wenyine ufite ububasha bwo gusaba ko izo mbogamizi zo kugera kuri izo nyandiko zivaho ku mpamvu z’inyungu rusange.
Hasobanurwa zimwe mu mpamvu zatuma izo nyandiko za leta zirebana na ba perezida, Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize guverinoma, ngo ubusabe bwatanzwe ntaho buhuriye n’uburenganzira bwo gutangaza icyo ushaka.
Izo nyandiko ntizizatangazwa mbere y’imyaka 25 Perezida Mitterand apfuye

Uru rukiko rwashyigikiye icyemezo cy’ubutegetsi cyo kudafungura inyandiko z’umwe mu bategetse icyo gihugu, umushakashatsi Franà§ois Graner, atekereza ko zishobora kwerekana uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mu Rwanda mu mwaka w’ 1994.
Urwo rukiko rwashyigikiye ingingo ivuga ko inyandiko z’abaperezida b’u Bufaransa zidashobora gufungurwa hatarashira imyaka 25 bitabye Imana, kuko bigaragara mu nkuru ya BBC.
Ibi bivuze ko izi nyandiko zidashobora gushyirwa ahabona mbere y’umwaka w’ 2021, kuko ari bwo imyaka 25 izaba ishize perezida Mitterand apfuye, dore ko yapfuye tariki ya 8 Mutarama 1996.
Graner ushaka gusoma inyandiko za Perezida Mitterand, yanditse igitabo gishinja abasirikare b’u Bufaransa gushyigikira interahamwe zakoze Jenoside mu Rwanda. Izi ngabo kandi zishinjwa gutoza izi nterahamwe mbere yo gushorwa mu mugambi mubisha wo gukora jenoside.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Bufaransa ntibwahwemye guhakana ibi birego, nyamara ngo ukuri ku ruhare iki gihugu gishinjwa kurahari, nkuko bikunze kugarukwaho n’abahagarariye inyungu z’abarokotse iyi jenoside, ndetse na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, hiyongereyeho n’abashakashatsi batandukanye.
Muri rusange u Bufaransa bwiyemeje gukomeza kugira ibanga inyandiko z’ibyakozwe na Mitterand mu Rwanda.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus /Bwiza.com


