Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zitangazako kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019, zongeye kugaba ibitero ku nyeshyamba za CNRD muri Teritwari ya Kabare ari zari zatangiye kwikusanyiriza.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za FARDC muri aka Karere, Capt. DieudonnĂ© Kasereka, ngo izi nyeshyamba zagabweho ibitero kugera muri Teritwari ya Mwenga.
Yagize ati “Kuri uyu munsi ndabatangariza ibitero twagabye kuri CNRD/FDLR mu gace gaherereye muri Nindja, muri Teritwari ya Kabare ndetse no muri gurupoma ya Nzibira muri Teritwari ya Walungu. Nyuma y’igitutu zahaswe n’ingabo za Leta muri Kalehe izi nyeshyamba zagerageje kwerekeza muri Teritwari ya Mwenga by’umwihariko i Itombwe zifite ibirindiro bikomeye zitangira gushaka uburyo zakwikusanya”.
Ikinyamakuru 7sur7 gitangaza ko FARDC yemeza ko intego yayo ari iyo kuburabuza izi nyeshyamba ntizibashe kujya kure, amayeri yazishirana zigashyira intwaro hasi.
capitaine D. Kasereka akomeza asaba abaturage bo muri Nindya gukorana n’igisirikare cya Leta kugira ngo basoze uru rugamba bahanganyemo n’izi nyeshyamba.
Abaturage bahaye amakuru iki kinyamakuru bavuga ko kuva mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza batangiye kumva urusaku rw’imbunda nini i Luhago, mu gace ka Nindja, Teritwari ya Kabare.
Umuturage, ati ” CNRD/FDLR batangiye kuza i Nindja mu gitondo cyo ku wa 16 Ukuboza 2019, hamwe n’imiryango yabo. Bari bamaze kwirukanwa mu misozi ya Kalehe. Kuva ku wa mbere nibwo imizinga yatangiye kumvikana”.
FARDC yatangiye kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba za CNRD zirwanya Leta y’u Rwanda ku itariki ya 26 Ugushyingo 2019 muri teritwari ya Kalehe. Perezida Tshisekedi yatangaje ko 95% by’ibirindiro by’izi nyeshyamba byamaze gufatwa ndetse n’abafite aho bahuriye nayo bagera ku 1721.
Kugeza ubu abarwanyi 291 ba CNRD bagiye bafatirwa muri ibi bitero bakaba barashyikirijwe u Rwanda bari kumwe na bamwe mu miryango yabo.


