Umutwe witwaje intwaro wa RSF uhanganye n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Sudan urigamba gufata umujyi wa kabiri munini muri iki gihugu, Nyala, kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023.
RSF yatangarije ku rubuga rwa X iti: “RSF yabonye intsinzi ikomeye uyu munsi, igenzura Diviziyo ya 16 y’ingabo za Sudani muri Nyaka, amajyepfo ya Darfur. Abasirikare bacu bagaragaje ukwihangana kw’amateka n’ubutwari imbere ya SAF n’abayishyigikira b’abahezanguni bashamikiye ku butegetsi buheruka. Ubu turagenzura Leta nini ya kabiri mu gihugu cyacu cy’ubutsinzi nyuma ya Khartoum.”
Uyu mutwe witwaje intwaro uyoborwa na General Mohammed Hamdan Dagalo uravuga ko wishe abasirikare ba Leta ya Sudani barenga 2000, ukomeretsa benshi kandi ufata umubare munini w’ibikoresho by’igisirikare.
RSF igenzura igice kinini cy’umurwa mukuru, Darfour, gusa bivugwa ko ingabo za Leta zagerageje kugumana ibirindiro by’ingenzi byazo. Ibindi bice igenzura birimo White Nile na River Nile.
Uyu mutwe urigamba gufata ibi bice mu gihe muri Saudi Arabia hateganyijwe ibiganiro by’amahoro biwuhuza na Leta ya Sudani iyobowe na General Abdel Fattah al Burhan. Izi mpande zombi zari zasabwe guhagarika imirwano ku bw’ineza y’abaturage.


