Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23

Sangiza iyi nkuru

Abarwanyi bagera ku 2000 bo mu mitwe yitwaje intwaro baravugwaho kwerekeza muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bagiye kurwanya M23 imaze irusha imbaraga ingabo za Leta.

Umunyamakuru Jimmy Shukran Bakomera wa radiyo Ijwi rya Amerika ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abarwanyi berekeje i Rutshuru barimo abagize umutwe wa Raia Mutomboki, Mai Mai APCLS ndetse na Mai Mai Nyatura ikorera muri Masisi.

Mu Kwakira 2022, iyi mitwe yari yarasabye Leta ya RDC uburenganzira bwo kujya kuyirwanirira mu rugamba ihanganyemo na M23, ariko ngo yari yarabyanze, gusa ku wa 2 Ugushyingo bagiye kurwana batabisabiye uburenganzira.

Bakomera yagize ati: “Bagera ku 2000, bamaze kwishyira hamwe, bafite intwaro zikomeye ariko igitangaje ni uko bo batangaje yuko nta ruhushya bari busabe noneho ku buyobozi bwa Congo, ahubwo ko bagiye kujya mu mirwano nta mpagarara bafite.”

Ingabo za RDC, nk’uko raporo y’umuryango HRW uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yo mu Kwakira ibyemezo, zisanzwe zifatanya muri iyi mirwano n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR n’indi ya Mai Mai, hashingiwe ku masezerano yasinywe.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23
    Ahubwo monusco nizicakire yari yarazibuze.
    Fardc na minnusco barwanyaga izo nyeshyamba none birangiye bigaragaye ko bakorana.

  2. Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23
    Ahubwo monusco nizicakire yari yarazibuze.
    Fardc na minnusco barwanyaga izo nyeshyamba none birangiye bigaragaye ko bakorana.

  3. Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23
    Hhhhhhhh,
    Ubanza ikibazo cy’inyeshyamba kigiye kurangirira rimwe.
    Afande Kabarebe yigeze kwifuza ko kwishyira hamwe kwa FDLR byafasha mu kuyirangiza vuba.
    Igihe ni iki?
    Mbiteze amatwi n’amaso.

  4. Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23
    Hhhhhhhh,
    Ubanza ikibazo cy’inyeshyamba kigiye kurangirira rimwe.
    Afande Kabarebe yigeze kwifuza ko kwishyira hamwe kwa FDLR byafasha mu kuyirangiza vuba.
    Igihe ni iki?
    Mbiteze amatwi n’amaso.

  5. Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23
    Hhhhh! Abanyekongo baraza kwiruka noneho! None se bababwiye ko impamvu batsindwa ari umubare mukeya cg ibikoresho bidahagije? Cyakora nibagende biyahure wenda ikibazo cya maimai nacyo cyakemuka nibababamara

  6. Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23
    Hhhhh! Abanyekongo baraza kwiruka noneho! None se bababwiye ko impamvu batsindwa ari umubare mukeya cg ibikoresho bidahagije? Cyakora nibagende biyahure wenda ikibazo cya maimai nacyo cyakemuka nibababamara

  7. Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23
    Ngahodaaaa!bati leta ya DRC ikorana n’imitwe yitwaje intwaro,bagahakana????????nonese uretse kwica anket,nigute barenganya monusco ko yananiwe inshingano mugihe kurundi ruhande Leta ibananiza ishyigikira ababuza abaturage umudendezo?noneho nukuvuga ko harimitwe ishingwa na leta,byagera muripolitique bikitwako irwanya leta,knd bazinezako arimitwe bashyizeho?Kisekedi birashoboka ko abobayoborana bamukina nk’ikarita!nabura ubushishozi azatakaza ubuyobozi.

  8. Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23
    Ngahodaaaa!bati leta ya DRC ikorana n’imitwe yitwaje intwaro,bagahakana????????nonese uretse kwica anket,nigute barenganya monusco ko yananiwe inshingano mugihe kurundi ruhande Leta ibananiza ishyigikira ababuza abaturage umudendezo?noneho nukuvuga ko harimitwe ishingwa na leta,byagera muripolitique bikitwako irwanya leta,knd bazinezako arimitwe bashyizeho?Kisekedi birashoboka ko abobayoborana bamukina nk’ikarita!nabura ubushishozi azatakaza ubuyobozi.

  9. Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23
    congo ifitanye imikoranire yahafi ninyeshyamba , nigute bajya kurugamba ntaruhushya bahawe nareta ya congo? monusko irababonye ibafatiriyo.

  10. Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23
    congo ifitanye imikoranire yahafi ninyeshyamba , nigute bajya kurugamba ntaruhushya bahawe nareta ya congo? monusko irababonye ibafatiriyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *