Inyeshyamba zo muri Centrafrica zitwaje intwaro nyinshi ziravugwa mu turere twa Ango na Bondo, mu ntara ya Bas-Uele, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa teritwari ya Ango uvuga kwambuka imipaka kw’aba barwanyi banyuze muri Superefegitura za Centrafrica za Zemio na Mboki, kuva mu byumweru hafi bibiri bishize.
Marcelin Mazale Lekabusiya yerekana ko aba barwanyi bambaye gisirikare bari bahunga igihugu cyabo aho barimo guhigwa bakaba barimo kwimukira mu duce two muri Bas-Uele muri RDC nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ikomeza ivuga.
“Ahagana Zemio, inyeshyamba zo muri Centrafrica zinjiye mu karere kacu. Baragenda, bamwe berekeza ku mupaka wa Congo na Centrafrica muri teritwari ya Ango abandi berekeza muri teritwari ya Bondo. Mu minsi yashize, Abarusiya hamwe n’imitwe yo kwirwanaho …. bemeranyije gukurikirana izo nyeshyamba zerekezaga Zemio, Mbokia, n’ahandi … “, ibi byavuzwe na Marcelin Mazale, Umuyobozi wa Teritwari ya Ango.
Ariko, ubuyobozi bwa teritwari ntibutanga umwirondoro w’izo nyeshyamba. Inshuro nyinshi, amakuru ava muri ako karere yavugaga inyeshyamba za Seleka. Izi nyeshyamba ngo zahungaga ibikorwa bya gisirikare bizirwanya muri Centrafrica.
“Nk’ibisanzwe muzi imiterere mibi y’umupaka wacu, iyo babakurikiranye hariya, ni muri teritwari zacu ebyiri banyuramo. Dufite amakuru yerekana umutekano muke muri Ango na Bondo,”
Abaturage baho bafite ubwoba kuko iyo izo nyeshyamba zambutse , zambukana n’amasasu yazo, intwaro mu ntoki “, ibi bikaba byavuzwe na Marcelin Mazale, Umuyobozi wa Teritwari ya Ango.
Umuyobozi wa Ango uri gutabaza arahamagarira gushimangira ingamba z’umutekano muri ibi bice by’intara aho abaturage babayeho mu gihirahiro.


