Hashize icyumweru mu Bwongereza hagaragaye inyoni itangaje yirukankanye ikirura, kirahunga ubwo yagisangaga ku cyari gishaka kurya abana bayo bityo ibasha kubarinda, ibintu bisanzwe bitakorohera buri wese kubyumva urebye inyoni kuba yahangana n’ikirura uko kingana n’ubukana bwacyo.
Amafoto agaragaza ibi, yafashwe na Lee Michael Willcocks w’imyaka 47 ubwo yatembereraga ku kiyaga cya Willen giherereye mu nkengero z’Umujyi wa Milton Keynes wo mu Bwongereza agasanga iyi nyoni yashakaga kurinda ibyana byayo imereye nabi ikirura nacyo kiri kwiruka ubwoba gikiza amagara.


Iyi nyoni yatakanye uburakari ikirura
Amafoto yafashwe agaragaza ubwoko bw’inyoni y’ibara ry’umweru yabambaritse amababa yayo iri inyuma y’ikirura kiroshye mu mazi.
Michael Wilcocks usanzwe ukora umwuga wo gufotora ari nawe wafashe aya mafoto yabwiye ikinyamakuru Daily Mail ko iki kirura cyari cyamaze kwegera icyari ibyana by’inyoni birimo ngo kibifate ariko nyina ikakibana ibamba.
Yavuze ko iyo bigeze muri iki gihe amoko y’inyoni menshi aba atangiye kurumbuka bityo haba hari kuboneka ibyana by’inyoni byinshi, aya akaba amahirwe ku birura biba bihora bishakisha ahari ibyari kuko biba byizeye ko harimo ibyana by’inyoni bifata bikarya bikajya no kugaburira abana byabyo.

Ikirura cyashakaga ifunguro
Wilcocks avuga ko iyi nyoni kurambura amababa amababa kwayo kuyiha imbaraga zo kubasha kwikingira no kurinda ibyana byayo icyabihungabanya icyo ari cyo cyose.
Ibi ni ibintu bisanzwe no mu buzima bwa muntu aho buri wese aba yiteguye gukora ibishoboka byose ngo arwanirire umutyango we cyangwa abana be kabone n’ubwo yaba asanzwe abonwa nk’umunyambaraga nkeya ariko aba yumva ko binabaye ngombwa yabapfira kandi akenshi birangira urugamba arutsinze.


Ikirura cyakijijwe n’amaguru



2 Responses
Inyoni yakubise ikirura, cyiruka ubutareba inyuma-Amafoto
Ninyabweng
Inyoni yakubise ikirura, cyiruka ubutareba inyuma-Amafoto
Ninyabweng