Inyubako ya ‘Rwamagana Pension Plaza’ yitwa iy’icyitegererezo itagira abayikoreramo

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bikorera bo mu mujyi wa Rwamagana, bavuga ko inyubako ya “Rwamagana Pension Plaza” ifatwa nk’iy’icyitegerereza ariko kuba idafite abantu bayikoreramo bakabibonamo nk’igihombo kuri Leta.
Ni umuturirwa uri mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Kigabiro, ho muri aka karere ka Rwamagana, ku muhanda mukuru wa kaburimbo [Kigali-Rwamagana -Kayonza]. Abakorera muri uyu mujyi bavuga ko ikorerwamo abakozi ba RSSB n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda revenue Autority).  
Hari abavuga ko batabasha kwigondera ubukode bw’iyi nyubako by’umwihariko hari n’abatazi ko ari inzu yakorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubucuruzi.
Umwe mu bakorera mu mujyi wa Rwamagna, avuga ko iyi nzu kuva yakuzura yabonaga hakoreramo ibigo bikomeye gusa, ariko kandi ngo ntasobanukirwe niba ari inzu izakorerwamo ibikorwa
bitandukanye birimo n’ubucuruzi.
Agira ati “njye iriya nzu yubakwa numvaga ari inzu izakorerwamo
n’abakozi ba RSSB, nari nzi ko hejuru habamo abakozi bayo [RSSB] kuko ibindi bikorerwa hejuru ntitubizi uretse hasi…, ibiciro bibaye bitari hejuru twahakorera, ariko bitewe n’uburyo yubatse ntabwo yabura guhenda ugereranyije n’amazu dukodesha”.
Akomeza avuga ko inzu iringaniye mu izisanzwe ikodeshwa ibihumbi 50 naho inzu nini akaba ibihumbi 150,  ariko bikanaterwa n’aho umuntu yifuza ndetse nibyo akora ngo kuko ushyira ahantu igikorwa bitewe n’uko uzahabona abakiriya.
Undi waganiriye na Bwiza.com, agira ati “iriya nzu ni nziza ndetse ubona ituma umujyi wacu ugira isura nziza, ni iy’icyitegererezo ariko iyo biba byiza bari kuyubaka mu mujyi  hagati ku
muhanda ujya ku isoko, ugana Buswayirini, usanga ariho heza; naho hariya urebye ni inyuma y’umujyi,… mbona bayigize hoteli aribyo byatuma yinjiza amafaranga”.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri RSSB, Kazoora Moses  avuga ko abaturage badakwiye gutinya kuyikoreramo, ndetse ko hari ingamba zafashwe ngo ibyazwe umusaruro.
Agira ati “twakoranye inama n’abikorera ndetse n’ubuyobozi bw’akarere n’intara, tuganira ku buryo twizera ko abikorera baza gukorera mu ntara bazayikoreramo kuko ni inzu nziza kandi ifite ibyangombwa byose, hari abari bafite impungenge ku biciro bakeka ko yaba ihenze ariko si ko bimeze, twafashe ingamba zo gufasha abashaka kuhakorera ku giciro gito”.
RSSB ifite n’ubutaka bunini yaguze bugenewe guturwamo, ariko  abaturage nibo babukoreraho ibikorwa by’ubuhinzi, hashize imyaka igera ku icumi, RSSB ivuga ko yatangiye ibiganiro n’akarere ku buryo ubwo butaka bwakubakwamo, dore ko bigaragara ko umushinga wo kubaka amacumbi Caisse Social itigeze iwushyira mu bikorwa.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Ngabonziza Justin/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *