Bwiza
ads

Inyubako y’amagorofa 12 yahirimye i Nairobi

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 23 Ukwakira 2026 saa 15:31
Iminota 1 yo gusoma
Inyubako y’amagorofa 12 yahirimye i Nairobi

1380783

Inyubako y’amagorofa 12 yari ikiri kubakwa yasenyutse mu gace ka Eastleigh mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, abantu batari bamenyekana umubare bakaba bakekwaho kugwirwa n’ibisigazwa byayo.

Iyi nyubako yasenyutse ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, ku muhanda wa 9th Street. Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare w’abashobora kuba bahuye n’ingaruka z’iyi mpanuka.

Amakipe y’ubutabazi yo mu buyobozi bw’Umujyi wa Nairobi yageze ahabereye impanuka kugira ngo atangire ibikorwa byo gushakisha no gutabara abantu bashobora kuba bagwiriwe n’inyubako.

Imashini ziremereye na zo zoherejwe gufasha mu gukuraho ibisigazwa no gufungura inzira igana aho abantu bashobora kuba baguye.

Abatangabuhamya bavuze ko hahise haduka akajagari, bamwe mu bajura batangira kwiba ndetse batera amabuye ku modoka z’imbangukiragutabara, bituma zihindura inzira by’agateganyo mbere yo kugera ahabereye impanuka.

Abapolisi bageze aho byabereye bakoresheje ibyuka biryana mu maso, bizwi nka gaz lacrymogène, kugira ngo batatanye abantu bari bahateraniye.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko inyubako yari ikiri kubakwa, nubwo igorofa yo hasi yari isanzwe irimo ibikorwa.

Ubuyobozi bwamenyeshejwe iby’iyi mpanuka, mu gihe hakomeje gushakwa ibindi bikoresho n’abakozi bashobora gufasha mu bikorwa by’ubutabazi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.