Inzira y’ umusaraba Murangira César yaciyemo muri jenoside yatumye asohora igitabo

Sangiza iyi nkuru

Murangira César ni umunyarwanda utuye mu Busuwisi mu Karere ka Fribourg, Yanditse igitabo yise « Sachet d’Hosties pour Cinq » (Isashi ya Ukarisitiya ku bantu batanu).

Iki gitabo kivuga ku mateka Murangira yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Akaba yakimuritse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 kanama 2016. Yacyanditse mu rurimi rw’Igifaransa, umuhango wo kumurika iki gitabo wabereye i Kigali kuri hôtel Hilltop, saa kumi z’umugoroba, ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG.

14030835_1246118288733588_312180546_n

Murangira César, yarokokeye mu Iseminari Nto ya Ndera, akaba akomoka mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, aho yari kumwe n’abandi bantu bane muri iyo nzira y’umusaraba, baza kubona isashi yarimo Ukarisitiya, barazirya zibicira isari ari nayo nkomoko y’izina ry’iki gitabo.

Mu muhango wo kumurika iki gitabo yavuze ko yifuje kwandika ku bihe bigoye yabayemo kugeza igihe arokokeye kugirango hatazagira uwandika ibye uko bitari dore ko aho atuye baha agaciro inyandiko kurusha ubuhamya. Kandi bakaba bakunda gusoma cyane.

Mu rwego rwo kumenyekanisha icyo gitabo yamenyesheje abari bahari ko yagiye mu bihugu binyuranye by’Uburayi, bivuga ururimi rw’igifaransa dore ko ari nayo mpamvu yacyanditse mu rurimi bumva mu rwego rwo gusobanurira abavuga amateka y’igihugu cyacu uko atari. Yavuze ko akamaro ko kwandika amateka yacu tutayandikiwe n’abandi, ari kugirango abazaduturukaho bizabafashe kutagwa mu mutego w’amateka mabi u Rwanda rwaciyemo, ikindi n’ukuganira ku nzira umuntu anyuramo iyo yandika amateka atoroshye nk’aya ya jenoside.”

Yamenyesheje abari bahari ko yamaze gusobanurira umugore we amateka ya Jenoside ndetse n’abana mu buryo butabahungabanya cyangwa ngo bibarememo umutima w’urwango.

14011960_1246118235400260_107228468_n

Kuva aho Murangira n’ abagenzi baziye mu Rwanda bagasura na Seminari ya Ndera bamvumva neza kimwe n’inshuti z’umuryango zaje zibaherekeje. Yaboneyeho kumenyesha abari aho ko ari kwandika ku gitabo cyo kubabarira abamwiciye, akaba ateganya no kuzahindura iki gitabo mu zindi ndimi, nk’Icyongereza, Igitariyani, Icyesipanyoro n’izindi.

Mu gusoza, yashimiye CNLG uburyo ishyigikira abandika amateka kuri jenoside akaba ari muri urwo rwego yabashije kumurika iki gitabo ku bufatanye bwayo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma y’ ijambo ababaza bahawe umwanya babaza ibibazo barasubizwa. Icyanejeje abari aho ni uko abo barokokeye hamwe bombi bari bahari ndetse na Padiri uyobora Seminari ya Ndera. Abo bakaba bifuje ko yazandika ikindi gitabo nabo bagashyiramo ubuhamya bwabo dore ko buri wese burya agira uko abona ibintu. Nubwo bari hamwe ariko ntibahuzaga imibabaro.

Mu gusoza iki gikorwa umuyobozi wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, yamushimiye ubutwari yagize ashyira ubuhamya bwe mu nyandiko, anamenyesha abari aho ko hari inkuru nziza yuko hari abakoze jenoside bari kwandika ibitabo bemera ibyo bakoze, kandi bagaragaza ko bibatera ikimwaro n’ ipfunwe, iyo babona abarokotse jenoside, bamwe bafite ubumuga, abandi barasigaye ari incike, imfubyi n’abapfakazi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

kvicky@bwiza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *