Kuva igihugu cy’u Burundi cyabona ubwigenge muri 1962 byagiye bigaragagara ko Major Pierre Buyoya wabaye Perezida wacyo inshuro 2 zose yahawe misiyo ikomeye n’ Abafaransa yo gusenya igisirikare cyari cyiganjemo Abatutsi.
Kuva igihugu cy’ u Burundi cyabona ubwigenge cyari gifite igisirikare cyiganjemo abo mu bwoko bw’ Abatutsi bitewe n’ uko Perezida Lt. Gen Michel Micombero wakomokaga mu Ntara ya Bururi yari afite amatwara yo kuvangura no kwigizayo Abahutu.

Kugeza mu bihe Col.Bagaza yahirikaga ubutegetsi bwa Lt. Gen Micombero, nta mpinduka igaragara yabaye kuko igisirikare cyagumye mu maboko y’ ingabo zikomoka mu Majyepfo mu Ntara ya Bururi muri komini ya Rutovu.
Aho mu Rutovu niyo nkomoko ya Major Pierre Buyoya waje no guhirika ku butegetsi nyirarume Col. Jean Baptitse Bagaza nawe wahiritse Lt.Gen Michel Micombero.
Major Pierre Buyoya
Amateka dukesha bamwe mu basirikare bakuru babaye mu ngabo z’ u Burundi bemeza kandi ko Pierre Buyoya yaje gukundwa cyane n’ abasirikare b’ ingeri zose ataranaba Perezida bitewe n’ ubuhanga ndetse n’ ubushishozi bamubonagamo.
Nyuma yo gutsindwa mu Rwanda muri 1994, byatumye Abafaransa batekereza byihuse ko bagomba gushakisha umuntu ukunzwe n’ ingabo kugira ngo basohoze umugambi wabo wo guteza imvururu mu Burundi bityo icyo gihugu kigume mu icuraburindi babone uburyo bagitwara buhumyi.
Abafaransa bategeka u Burundi ku bw’ inkunga bageneraga iki gihugu bahisemo gukoresha Maj. Buyoya wari uzi inkingi zose z’ icyo gisirikare dore ko yakibayemo nk’umuyobozi ukomeye mu mashami atandukanye.
Mu ishuri ridasanzwe rya gisirikare Saint Cyr mu Bufaransa mbere yuko ajya mu Ishuli ry’ Intambara i Hamburg mu Budage niho Pierre yatangiye guhabwa amasomo y’ uburyo azasenya igisirikare yabyirukiyemo.
Amakuru atangazwa na bamwe mu basirikare bakomeye b’abarundi barwanye intambara na CNDD/FDD ya Nkurunziza bari mu ishyamba, yemeza ko bagiye babona ubutumwa butandukanye bunyuze ku maradiyo ya gisirikare, buvuga ko Buyoya yari afite uburyo yakoranaga n’ itumanaho rya CNDD/FDD ayiha amakuru uko ibirindiro by’ingabo za Leta zari ziganjemo Abatutsi bihagaze.
Ayo makuru akomeza kandi avuga ko umunsi umwe Buyoya yari agiye iwabo mu ntara y’Amajyepfo, ari mu modoka, maze afatwa bugwate n’abarwanyi ba CNDD/ FDD bagiye kumugirira nabi, Petero Nkurunziza abimenyeshejwe ahita abahamagara abategeka kumureka ndetse no kumuherekeza .

Maj. Pierre Buyoya ni we wafashije CNDD/FDD ya Nkurunziza kugera ku butegetsi
Ntabwo inyeshyamba za CNDD/FDD zigeze zitsinda ingabo za Leta y’ u Burundi ku rugamba ndetse hari n’ amakuru yemeza ko nta n’ akarere kamwe zigeze kwigarurira ariko bivugwa ko Buyoya yakoranaga nazo mu ibanga rikomeye.
Mu gitabo Maj. Pierre Buyoya yiyandikiye acyita “Mission Possible” yerekana neza imigambi yari afitiye igihugu cyane cyane mu bya gisirikare nk’ umuntu wigeze kuba umugaba mukuru w’ ingabo.
Si ibyo gusa , kuko muri icyo gitabo asobanura imirongo migari yagendeyeho binagaragara ko yakoranaga n’ Abatutsi ariko anategura ko bashatse kumuhinduka ahita akorana n’ Abahutu bamwumvaga ashyize imbere inyungu ze bwite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com
Â


