Binyuranyije n’ umucamanza Jean-Louis Bruguière na bagenzi be, umujandarume w’ Umubiligi Guy Artiges mu iperereza yakoze yahuye n’ abatangabuhamya batandukanye kandi benshi bari mu gisirikare no mu buyobozi bwo ku gihe cya Perezida Habyarimana, bagiye bamutangariza ko mbere y’uko indege ya Perezida ihanurwa abasirikare n’abajandarume babwiraga abantu ko hashobora kuba ikintu gikomeye ndetse biteguye bikomeye.
Guy Artiges avuga ko mu buhamya yakiriye, abasirikare n’abajandarume batangiye gukura abantu mu nzira hakiri kare kandi bitari bisanzwe, akavuga ko hari n’aho umukozi yaburiye ba shebuja ko bagomba kwitonda mu gihe taliki ya 6 Mata 1994 nyuma ya saa sita Kigali yari ifite igicu kidasanzwe.
Ababijijwe n’umunyamakuru wa Jeune Afrique kuri we uwo yumva wari ufite inyungu mu ihanurwa ry’indege ya habyalimana, ku ikubitiro Guy Artiges yahise atunga urutoki ishyaka CDR (Coalition pour la défense de la République), ishyaka yiose iry’Abahezanguni b’Abahutu ngo ritari rishyigikiye Amasezerano ya Arusha kandi rikaba ryarashoboraga kwegezwayo mu nzego za guverinoma y’inzibacyuho bisabwe na FPR. Yavuze ko abantu bahanuye indege ya Habyalimana bakwiye gushakirwa mu bahezanguni b’Abahutu, agatsiko gato k’abantu bari begereye umuryango wa Habyalimana cyangwa basaza ba Agatha Habyalimana ndetse n’agatsiko ngo kitwaga “Amasasu”, kari kagizwe n’abasirikare bakuru bangaga Abatutsi. Mu maso y’aba bantu ngo kwemera imishyikirano kwa Habyalimana kwari ukugambanira Abahutu.
CDR ngo yari yari yarakoze urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa nk’uko Guy Artiges yabitangarijwe na bamwe mu batangabuhamya.
Uyu mujandarume w’ Umubiligi wakoze iperereza ku rupfu rw’Ababiligi 10 baguye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, avuga ko imyanzuro y’ iperereza rye igaragaza ko ihanurwa ry’ indege ya Perezida Habyarimana ridakwiye kubazwa abari muri FPR ahubwo bikwiye kubazwa abari mu gatsiko k’akazu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guy Artiges avuga ko mu buhamya yakiriye harimo n’ubugaragaza uruhare rw’Ubufaransa, harimo abasirikare b’Abafaransa b’abahanga mu kurasa baje mu Rwanda 1993 binjiriye mu gihugu cy’u Burundi.
Taliki 4 Mata 1994 ngo nibwo abo basirikare bambaraga nk’abasivile bamenyekanye ko bari mu Rwanda.
Guy Artiges yemeza ko iperereza umucamanza Bruguière yakoze yarikoze nabi nubwo atamenya niba ari ubumenyi bucye cyangwa afite abamukoresheje.

Uretse ibyagaragajwe n’abatangabuhamya ba Guy Artiges, raporo yashyizwe ahagaragara n’impuguke zigenga ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, igaragaza ko Major Ntuyahaga Bernard yagize uruhare mu iyicwa ry’abasirikari icumi b’ababiligi bari muri MINUAR bakaba bariciwe muri Camp Kigali taliki 07/04/1994 ndetse akemera icyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka 20.
Iyi raporo igaragaza neza ibikorwa bya Colonel Bagosora wari na mubyara w’umufasha wa Habyalimana mu gushaka gufata ubutegetsi hagati ya taliki 04-07/04/1994, ikagaragaza ko igisirikare cya FAR cyari gifite ibisasu bya missile birasirwa ku butaka bihanura indege.
Mu rubanza rwa Bagosora, umushinjacyaha Drew White yagaragaje ibaruwa yanditswe n’umugaba mukuru wungirije Koloneli Serubuga kuwa 17/01/1992, yandikiye Minisitiri w’ingabo amugira inama yo gushaka igisanduku cya sam16 kirimo imbunda 12 zirasa Missile na missile zayo cumi n’ebyiri.
Nubwo Bagosora yemeje ko izo ntwaro zitaguzwe, White yagaragaje ko nomero ziri kuri za mpapuro zo mu bucuruzi zigaragaza ibiciro mbere (facture proforma) zihuye n’iziri ku gisanduku cyatoraguwe n’ingabo z’u Rwanda i Masaka (hafi ya Kigali) umunsi wakurikiye uwihanurwa ry’indege.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


