Iperereza ry’u Burundi rirateganya kwerekana Imbonerakure zikitwa aba RED-Tabara bagasebya u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ndetse n’urwego rw’igihugu rw’ubutasi, barimo gutegura Imbonerakure benda kwereka Abarundi n’amahanga bakavuga ko ari abarwanyi ba RED-Tabara bafashwe bagatanga ubuhamya ko batorejwe mu Rwanda.

Nk’uko amakuru dukesha Radio Inkinzo (La Voix du Grand Lacs) avuga, ngo hari itekinika ririmo rirategurwa n’iperereza rya Perezida Ndayishimiye ryo kwegeranya agatsiko k’insoresore z’ishyaka rya CNDD-FDD, zizwi nk’Imbonerakure bakazereka Abarundi bavuga ko ari inyeshyamba za RED-Tabara zatorejwe mu Rwanda.

Ibi ngo biri mu mugambi muremure wa Perezida Tshisekedi na mugenzi we, Ndayishimiye wo gusiga icyasha u Rwanda bakagishinja ko ari cyo kirimo kudurumbanya umutekano w’ibi bihugu n’akarere muri rusange kugirango babashe kubona urwitwazo rwo gukorera jenoside Abatutsi bo muri aka karere.

Ibi biravugwa nyuma y’ikindi gitero giherutse kugabwa ahitwa Buringa, muri Komini Gihanga mu Ntara ya Bubanza, aho umutwe wa RED-Tabara wigambye kwica abasirikare 6 b’u Burundi, mu gihe Guverinoma y’u Burundi yo ivuga ko izi nyeshyamba zishe abasivili 5 bari bari mu kiriyo n’umusirikare umwe gusa.

RED-Tabara, mu itangazo ryayo yanyomoje ayo makuru yo kwica abasivili, ivuga ko itajya itera abaturage ndetse isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku byabaye.

Ni igitero cyaje gikurikira ikindi cyagabwe mu mpera z’Ukuboza 2023 mu Gatumba.

Ku wa Gatanu, itariki ya 22 Ukuboza ni bwo kiriya gitero cyagabwe muri kariya gace gaherereye hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega wacyigambye ubinyujije ku rubuga rwa X, ndetse wemeza ko wivuganye abasirikare icyenda ndetse n’umupolisi umwe.

Kimwe mu bintu bitangaje bivugwa muri iyi nkuru ya Inkinzo nuko haba hari n’imikoranire hagati y’iperereza ry’u Burundi n’uyu mutwe uvugwa wa RED-Tabara kenshi ibitero byayo bihitana abaturage leta igahita isohora amatangazo ashinja u Rwanda kuba inyuma y’icyo gitero ndetse RED-Tabara na yo igahita yigamba igitero ariko ntihakane ko ishyigikiwe n’u Rwanda nk’uko biba byavuzwe.

Nta kindi biba bigamije usibye kwambika icyasha u Rwanda barushinja kuba inyuma y’ubwicanyi bwibasira abaturage, ngo ukaba ari umugambi wateguwe neza ku bufatanye na Tshisekedi ugamije kwereka amahanga ko u Rwanda ari ikibazo ku mutekano w’akarere.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Iperereza ry’u Burundi rirateganya kwerekana Imbonerakure zikitwa aba RED-Tabara bagasebya u Rwanda
    iyi message muyibike muzayigarura byabaye:

    uyu muriro Ndayishimiye ari gucana, uzaka ariko ntazabona aho uzima gusa ariko uzazima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *