Ku cyumweru, umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko inkongi y’umuriro yatewe no guturika kw’icupa ryarimo umwuka wa ogisijeni yahitanye byibuze abantu 82 igakomeretsa 110 mu bitaro by’i Baghdad byari bifite ibikoresho byo kwakira abarwayi ba COVID-19.
Uyu muvugizi, Khalid al-Muhanna, yatangarije televiziyo ya Leta ati: “Tugomba byihutirwa gusuzuma ingamba z’umutekano ku bitaro byose kugira ngo iki kibazo kibabaje kitazabaho mu gihe kiri imbere.”
Ku wa gatandatu, umuriro wadutse mu bitaro bya Ibin Khatib mu gace ka Diyala.
Ali Bayati, umwe mu bagize komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Irak, yari yavuze ko mbere umubare w’abantu bapfuye utaramenyekana ku mugaragaro ariko ko ushobora kuba hagati ya 30 na 45 nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Abo mu miryango y’abarwayi bihutiye mu gihe cy’umuriro gutabara benewabo.
Umugabo wari wasuye murumuna we yasobanuye ukuntu abantu basimbukaga banyuze mu madirishya ngo bacike iyo nkongi.
Ahmed Zaki ati “Umuriro wakwirakwiye nka lisansi… Nasohoye umuvandimwe wanjye mu muhanda, iruhande rwa bariyeri. Hanyuma nsubirayo ndazamuka mva aho. Njya mu igorofa rya nyuma, ritahiye. Nabonye umukobwa ari kubura umwuka, ufite imyaka nka 19, yarimo ahumeka nabi, yari hafi gupfa “.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


