Bwiza
ads

Iran yaburiye Amerika

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 24 Ukwakira 2026 saa 15:38
Iminota 1 yo gusoma
Iran yaburiye Amerika

1384758

Igihugu cya Iran cyatangaje ko kitazigera cyemera ko amato y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjira mu Kigobe cy’u Buperesi, mu gihe imirwano hagati y’inyeshyamba za AbaA-Houthis na Arabiya Sawudite yakomeje gufata indi ntera, igahitana abantu benshi muri Yemen.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Ali Abdollahi, yavuze ko Amerika itazemererwa kwinjiza amato yayo muri icyo kigobe.

Ibi bibaye mu gihe Amerika na Israel bikomeje gutanga ibimenyetso by’uko bishobora kongera kugaba ibitero kuri Iran.

Muri Yemen, ihuriro ry’ingabo ziyobowe na Arabiya Sawudite ryatangaje ko ryahanuye ibisasu bibiri bya misile byari byerekejwe mu mijyi ya Taif na Yanbu. Ryari kandi ryatangaje ko ryahanuye indi misile yari yerekejwe i Riyadh, umurwa mukuru wa Arabiya Sawudite.

Ku rundi ruhande, ibitangazamakuru bifitanye isano n’inyeshyamba za Aba-Houthis byatangaje ko ibitero by’indege bya Arabiya Sawudite byahitanye abantu 11 mu murwa mukuru wa Yemen, Sanaa.

Aba-Houthis kandi batangaje ko ikindi gitero cya Arabiya Sawudite cyahitanye abantu batanu bo mu muryango umwe mu gace ka Al-Tuhayta, mu ntara ya Hodeida, abandi barakomereka.

Mu gusubiza ibyo bitero, Aba-Houthis batangaje ko bagabye ibitero ku kigo cy’ingabo zirwanira mu mazi no ku kigo cya gisirikare cya Al-Nasr biherereye muri Aden, umujyi ukoreramo ubuyobozi bwa Yemen bushyigikiwe na Arabiya Sawudite.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.