Irangabiye wabaga i Kigali agafungirwa i Bujumbura hari abo yasize ‘asezeyeho’

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Floriane Irangabiye wabaga i Kigali ariko ubu akaba afungiye mu Burundi, hari abo yagiye i Bujumbura asezeyeho.

Amakuru avuga ko Irangabiye afunzwe n’iperereza ry’ u Burundi i Bujumbura akekwaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Gitega ndetse no kuneka igihugu cye.

VOA ivuga ko uyu mugore w’abana babiri yageze i Bujumbura mu mpera za Kanama uyu mwaka akaba yaratawe muri yombi kuwa 28 Kanama ndetse umuryango we ukemeza ko yafunzwe n’iperereza ndetse n’ubu akaba ariho agifungiwe.

Uyu mugore ariko nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje, ajya kugenda yasezeye ku muyobozi w’ishyirahamwe Fraternite, ari naryo nyiri Radiyo IGICANIRO izwi kunenga Gitega. Irangabiye aha naho yagiye ahanyuza ibitekerezo bye.

Bamwe mu bakoranaga na we i Kigali bavuze ko bagize amakenga bumvise ko agiye kujya i Bujumbura. Bamubijije bamubwira ko anenga Gitega kandi ko yifotozanya kenshi n’abadacana uwaka n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye.

Hari amakuru ko uyu mugore yaba yarabanje kunyura mu kindi gihugu kitaramenyekana mbere yo kugera i Bujumbura, aho yagiye atembera ahantu hatandukanye ari kumwe n’inshuti ze.

Umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye, ntacyo yashatse gutangariza VOA kuri iri fungwa rya Irangabiye.

Hagati aho bamwe bari kugaragaza impungenge ku ifatwa ry’uyu mugore utarahwemye kunenga atarya umunwa Leta y’ u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *