Irari rikomeje kuganisha Eddy Kenzo mu manga y’ubushurashuzi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Eddy Kenzo, uzwi ku mazina nyakuri y’ababyeyi Edirisa Musuuza, yatangaje ibintu bikomeye ku buzima bwe bw’urukundo aho yavuze ko kugeza ubu ari mu rukundo cyangwa se akaba aterereta abakobwa bagera kuri batandatu.

Uyu muhanzikazi yasobanuye ko kuri ubu adakundana n’umukobwa umwe gusa, ahubwo ko urukundo rwe rusaranganyijwe mu bagore barenga batandatu. Aya magambo avugishije ukuri yahuye n’abafana be n’abayoboke be baratangara cyane.

Ni nyuma y’uko hashize imyaka igera kuri 4 atandukanye n’uwari umugore we Rema Namakura ariko kugeza ubu nta muntu uzi niba Kenzo azongera gushaka.Aba bombi bari babyaranye umwana witwa Aamaal Musuuzu.

Mu kiganiro giherutse, Eddy Kenzo yabajijwe ubuzima bw’umukunzi we niba koko ahari, atanga igisubizo cyatunguranye,aho yahise avuga ko adatereta umukobwa umwe ahubwo yemeza ko akunda beshi icyarimwe.

Mu bakobwa bivugwa ko Eddy Kenzo atereta harimo Lydia Jazmine, Spice Diana, Pia Pound, Miss Uganda Hannah Karema Tumukunde, Bella Myra n’abandi benshi.Ibi rero bikaba bigaragaza ko nta gahunda uyu muhanzi afite yo kurushinga ahubwo icyo ashyize imbere ari ubushurashuzi.

Ni mu gihe Rema we yahise ashaka undi mugabo nyuma gato yo gutandukana na Kenzo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *