Ni umugabo wo muri Nigeria, nyuma yo gufatwa asambana n’umugore w’undi mugabo yafashwe ajyanwa ku Karubanda ahatwa ikiboko n’abagabo bagenzi be.
Uyu mugabo utatangajwe amazina, agaragara yarambitswe ku ntebe y’urubaho, agaramye umugabo umwe amufashe amaguru, undi ku mutwe uwa gatatu arimo gukubita ku kibuno.
Imbaga y’abantu yari ishungereye, uyu mugabo agaragara kandi ahanutse kuri ka kabaho ariko abagabo benshi bamuterura bakamusubizaho ngo akomeze ahanwe.
Amafoto:







