Irene Uwoya [Oprah] wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti ndetse na Dogo Janja baherutse gutandukana mu mutuzo ahararanye n’undi musore w’imyaka 22.
Mu gihe hashize mike urukundo rwa Irene Uwoya n’umuraperi Dogo Janja ruyoyotse bitewe ahanini no gukekana amababa, Ubu uyu mugore aravugwa mu rukundo rushya n’umuhanzi ukiri muto witwa Kayumba Juma w’imyaka 22, wamamaye cyane mu 2015 ubwo yegukanaga irushanwa rya BSS[Bongo Star Search] agahembwa miliyoni 50 z’amashilingi.
Iby’urukundo rwaba bombi byatangiriye kuri Instagram ubwo Kayumba yandikaga amagombo aryohereye yifuriza isabukuru nziza Uwoya icyo gihe yanditse agira ati “Nkwifurije umunsi mwiza w’amavuko wowe nimero yanjye yambere urabizi uburyo ngukunda…”

Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’itangazamakuru abajijwe kumubano we na Uwoya yagize ati “Numva nyuzwe cyane kwandikira Irene akansubiza […] No kuba mubona aririmba indirimbo zanjye, ni uko akunda umuziki mwiza, Ariko iby’urukundo bijemo ntabwo twabikumira.”
Uwoya na Dogo Janja bari bamaze hafi umwaka babana nk’umugore n’umugabo kuko ubukwe bwabo bwaye tariki ya 28 Ukwakira 2017, Nyuma gato bigenda bizamba kugeza ubwo rusenyutse mu ibanga rikomeye buri wese agaca ukwe.
Kayumba uri mu rukundo na Uwoya asanzwe ari umuhanzi ukomeye yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Mazoea,Mara Moja, Katoto nizindi nyinshi




