Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gaturika, Papa Fransisiko kuri iki Cyumweru yasabye Imana imbabazi by’umwihariko ku bicumuro bijyanye no gusambanya abana bakiri bato bikorwa muri iyi kiliziya.
Ibi Papa Fransisiko akaba yarabivugiye muri kiliziya ya Knock, aho yari mu ruzinduko mu gihugu cya Irlande, aho yagereranyije ibyo bicumuro biteye isoni bikorwa n’abayobozi b’insengero nk’ibihora ari bishyashya.
Papa Fransisiko nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga, yongeyeho ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye kugirango ukuri n’ubutabera bijye ahagaragara.
Umushumba wa Kiliziya Gaturika kandi yanenze amashyirahamwe ayobowe n’insengero Gaturika muri Irlande ku kuba mu bihe byahise yaratanze abana b’abagore bibana ngo bajye kurererwa mu yindi miryango.
Avuga ko ibi byatumye abana bakiri bato banyagwa ubuzima bwabo, bagasigara nta muntu ubakurikirana kandi bishobora kubatera gukurana ibikomere ku mitima.


