IRMCT ivuga ko Niger yafunze Abanyarwanda 8 bimuriweyo

Sangiza iyi nkuru

Urwego mpanabyaha rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, IRMCT, ruvuga ko Leta ya Niger yataye muri yombi Abanyarwanda 8 bimuriweyo, ifatira n’ibyangombwa byabo.

Nk’uko byatangajwe n’Umucamanza wa IRMCT, Joseph E. Chiondo Masanche, ibi byamenyekanye ubwo Protais Zigiranyirazo yatangaga ikirego tariki ya 7 Mutarama 2022.

Zigiranyirazo yamenyesheje IRMC ko Niger yamufunze, inamufatira ibyangombwa, asaba ko uburenganzira bwe bwubahirizwa hashingiwe ku byo yiyemeje.

IRMCT yatangaje ko hari n’abandi batawe muri yombi, iti: “Abantu bimuwe bahawe ibyangombwa bibemerera gutura ubwo bageraga muri Niger, bavuga ko ibyangombwa byabo byafatiriwe n’ubuyobozi bwa Niger, kandi bafunzwe, bacungwa n’abarinzi bafite intwaro hanze y’aho baba, kuva byibuze tariki ya 27 Ukuboza 2021.”

Yasabye ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, bahabwa uburenganzira bwo kugera aho bifuza hose muri Niger. Iti: “Niger ikwiye kubasubiza ibyangombwa byabo, kandi bakagira ubwisanzure mu gukora ingendo ku butaka bwayo, hashingiwe ku ngingo ya 5 y’amasezerano yo kubimura, kugeza igihe ikibazo kizakemukira.”

Tariki ya 13 Ukuboza 2021 ni bwo Perezida wa IRMCT, Carmel Agius yatangarije abagize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ko bohereje aba Banyarwanda muri Niger, nyuma y’aho iki gihugu cyari cyemeye kubakira.

Tariki ya 27 Ukuboza 2021, iki gihugu cyarisubiriye, gitangaza ko mu nyungu za dipolomasi kibirukanye, kibaha iminsi 8 ngo babe bakivuyemo.

Iki cyemezo cyateje impaka, umunyamategeko w’aba Banyarwanda asaba IRMCT gukurikirana iki kibazo, umucamanza w’uru rwego na we yibutsa Niger ko ikwiye kwisubira, igakurikiza ibikubiye mu masezerano yemeye.

Nyuma y’iminsi 7, Niger yabaye isubitse kwirukana aba Banyarwanda, ibaha iminsi 30 yo kuba bagumyeyo, mu gihe IRMCT ishaka ibindi bihugu yabimuriramo. Bo barifuza kwimurirwa mu bihugu bagiriramo umutekano, gusubizwa i Arusha cyangwa bakajyanwa mu Buholandi, ku cyicaro cy’uru rwego.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. IRMCT ivuga ko Niger yafunze Abanyarwanda 8 bimuriweyo
    Jean de Dieu! Byaba byiza ugiye ukoresha ubunyamwuga bushyira imbere ukuri. Nyumvira aho uvuga ngo “gitangaza ko mu nyungu za demokarasi kibirukanye” kandi Niger yaravuze ko ari ku mpamvu za dipolomasi, bivuze ngo ku mpamvu z’imibanire n’ibindi bihugu. Ibi rero nibyo bikwiye kuvugwa yuko nibyo by’ukuri.

  2. IRMCT ivuga ko Niger yafunze Abanyarwanda 8 bimuriweyo
    Jean de Dieu! Byaba byiza ugiye ukoresha ubunyamwuga bushyira imbere ukuri. Nyumvira aho uvuga ngo “gitangaza ko mu nyungu za demokarasi kibirukanye” kandi Niger yaravuze ko ari ku mpamvu za dipolomasi, bivuze ngo ku mpamvu z’imibanire n’ibindi bihugu. Ibi rero nibyo bikwiye kuvugwa yuko nibyo by’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *