Urwego mpanabyaha rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, rwatangaje ko Protais Mpiranya washakishwaga na Leta y’u Rwanda akekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, amaze imyaka irenga 15 apfuye.
Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022 yatangaje ko ibipimo byafashwe na laboratwari yo mu Buholandi ya Netherland Forensic Institute ku murambo byakekwaga ko ari uwa Mpiranya, byagaragaje ko ari we.
Iperereza ryagaragaje ko Mpiranya yapfiriye i Harare muri Zimbabwe tariki ya 5 Ukwakira 2006 nk’uko uru rwego rwabyemeje. Rwagize ruti: “Nyuma y’iperereza rikomeye, ibiro by’Ubushinjacyaha byasanze Mpiranya yarapfiriye i Harare muri Zimbabwe tariki ya 5 Ukwakira 2006.”
Uwo yari we
Mpiranya yabaye umusirikare w’ipeti rya Major, akaba yarayoboye umutwe w’ingabo warindaga Habyarimana Juvénal mu gihe yari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Yanabaye umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, ICTR, mu 2000 rwatangiye kumukurikiranaho ibyaha 8 birimo ibya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara, uruhare mu rupfu rwa: Uwilingiyimana Agatha wabaye Minisitiri w’Intebe, uwari Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Minisitiri w’Ubuhinzi na Minisitiri wari ushinzwe amakuru.
Mpiranya kandi nk’umusirikare wari ukomeye, yakekwagaho uruhare mu urupfu rw’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, MINUAR, barindaga Uwilingiyimana.
IRMCT ivuga ko mu 2002 ubwo Mpiranya yamenyaga ko ICTR yatangiye kumukurikiranaho ibi byaha byakoze mu 1994, yahungiye i Harare muri Zimbabwe, akaba yarahabaye kugeza apfuye.
Umushinjacyaha Brammertz yavuze ko nyuma y’ibyavuye mu iperereza bigaragaza ko Mpiranya yapfuye, ateganya gusaba abacamanza b’uru rwego gufunga dosiye ye.

6 Responses
IRMCT yemeje ko Maj. Protais Mpiranya washakishwaga yapfuye
Uu ni uwahe? Inkuru muyitubwiye igice.
IRMCT yemeje ko Maj. Protais Mpiranya washakishwaga yapfuye
Uyu mushinjacyaha Serge Brammertz ni umubirigi ufite imyaka 60.Ni nawe wavumbuye Kabuga muli France.Ateye ubwoba.Gusa tujye twibuka ko “the supreme punishment” ari URUPFU.Nubwo twese dupfa,abantu bapfuye barakoraga ibintu bibi ntabwo bazazuka ku munsi w’imperuka.Ariko abeza,imana izabazura ibahe ubuzima bw’iteka mu isi izaba paradizo,abandi bajye mu ijuru.Ni Yesu ubwe wabivuze.

Atorotse ubutabera nyine ! Ibindi azabibazwa n’imana!
IRMCT yemeje ko Maj. Protais Mpiranya washakishwaga yapfuye
Atorotse ubutabera nyine ! Ibindi azabibazwa n’imana!