Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya RDC, yatabarije imfungwa zo muri gereza ya Munzenze azisabira kwimurwa, mu rwego rwo kwirinda ko zagirwaho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo.
Gereza ya Munzenze iherereye mu karere ka Virunga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kakaba akarere kari mu twasabwe kuba twimuye abaturage batwo mu gihe hari ubwoba bw’uko Nyiragongo ishobora kongera kuruka.
Depite Aisée Kanendu mu itangazo rigenewe abanyamakuru, yagaragaje impungenge zo kuba abaturage bo muri kariya gace barimuwe ariko imfungwa zigasigara, asaba ko amagara yazo na yo yarengerwa.
Ati: “Nyuma y’icyiza cyatumye habaho iyimurwa ry’abaturage b’uturere twinshi tw’Umujyi wa Goma, gereza ya Munzenze ifite ibyago bikomeye.”
“Kugeza ubu ku bw’amahirwe make, nta ngamba zo kurinda cyangwa kwimura imfungwa zafashwe n’inzego bireba. Ntidushobora kwimura abaturage ngo tureke imfungwa zitikirire imbere yacu.”
Ku wa Gatanu ibikorwa byo kwimura abatuye mu manegeka byarakomeje, bitewe n’uko hari ubwoba bw’uko Nyiragongo yakongera kuruka.
Radio Okapi ivuga ko inzego z’ubuyobozi muri Kivu y’Amajyaruguru zivuga ko nta cyahindutse ku butumwa buburira abaturage zatanze zibasaba guhunga.
Depite Kanendu uhagarariye mu nteko Teritwari ya Lubero gereza ya Munzenze iherereyemo, avuga ko imfungwa ziyifungiyemo zifite ubwoba bitewe no kuba zibona abaturage bimurwa, agasaba ko hagira igikorwa mu kurokora ubuzima bwazo.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Nyiragongo yarukaga, imfungwa enye zo muri gereza ya Munzenze zarashwe n’abapolisi bayirinda zigerageza gutoroka ngo zikize amagara yazo.


