Mu gihe cy’imyaka 42 nyakwigendera Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi, uzwi nka Col. Mouhamar Gadhafi yamaze ku butegetsi ntiyahwemye ku kugaruka ku ihame ryo kuba umutungo kamere wa Libya waba uwabenegihugu mbere na mbere, hagakurikiraho abanyafurika abandi bakaza nyuma. Nyamara ibihugu by’iburengerazuba byihishe inyuma y’iturufu y’abaturage batavugaga rumwe nawe byaramwivugana maze peteroli ya Libya barayivoma karahava.
Iyi ni ingingo ireba Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni kuko na we ashyize imbere ko ubutunzi kamere by’umwihariko Peteroli. Iri ni ihame bagashakabuhake badakozwa kuko bifuza kubanza kwihaza mu by’abandi ubundi umunyafurika akarya ibisigazwa byabo maze udashyigikiye iyi politiki yabo akigizwayo bakishyiriraho uzabaha ikaze bagakora icyo bashaka .
Ni muri urwo rwego, kuva ibihugu by’ ibihangange byavumbura ko Ubutaka bwa Uganda bubitse peteroli nyinshi kandi y’ ubuwoko bwiza, ibi bihugu byatangiye guhungabanya umutekano w’ iki gihugu bikoresheje abatavuga rumwe na Leta ya Yoweri Kaguta Museveni.

Kimwe na nyakwigendera Col. Mohamed Gadhafi, Perezida Museveni ntiyumvikanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ Ubwongereza ku buryo iyi peteroli yacukurwa bituma badacana uwaka.
Kwangisha Perezida Museveni abaturage ni amwe mu mayeri ya bagashakabuhake batangiye gukoresha nk’ uko babikoze muri Libiya ubwo batangiye kwangisha Kadhafi abaturage.
Kimwe na Uganda mbere ya 1986 yari ikibuga cy’ intambara ;nta buhinzi nta bworozi n’ iterambere muri rusange, amateka ndetse n’ ubumenyi bw’ Isi bigaragaza ko Umujyi wa Benghazi wari ubutayu ariko ubushake bwiza bwa Col.Kadhafi bwatumye uyu mujyi utera imbere ndetse uzamukamo ibihingwa n’inyubako z’agatangaza.
Na none ibi byiza yakoreye aba baturage ba Benghazi byabaye impfabusa kuko nibo babaye aba mbere mu kwamagana no kumurwanya bamwita umunyagitugu.
Kugeza magingo aya, hari amasosiyete menshi y’ u Bufaransa ari gukorera muri Uganda, aha twavuga Total ishinzwe ubucukuzi n’ uburuzi bw’ ibikomoka kuri peteroli ndetse na Gaz.
Iyi mikoranire yo hafi iri hagati ya Uganda n’ u Bufaransa ntirebwa neza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Ubwongereza bwakolonije Uganda ariko no ku ruhande hakiyongera Ubushinwa bwifuza kwigarurira isoko rya Afurika.
Byange bikunze iyo abantu barwana ari babiri umwe aratsinda bishaka gusobanura ko Umufaransa niwe uri kwibere bitewe ni uko nawe yataye icyizere mu bihugu byinshi birimo Centrafrica n’ u Rwanda.

Bizwi ko ibi bihugu byateye imbere iyo bibonye inyungu zabo zigongana mu bihugu runaka habaho kwigizayo uwo bibona nk’ imbongamizi.
Aha Perezida Museveni nk’ umuntu wagerageje guharanira ko umutungo kamere wa Uganda mbere na mbere waba w’ abaturage ashobora kwigizwayo bagashyiraho ubumvira(bagashakabuhake) bityo bakica bagakiza.
Kugeza mu mwaka wa 2015, mu burengerazuba bwa Uganda hacukurwa utugunguru miliyari 6.5
Gaston Rwaka/Bwiza.com


