Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yahaye Perezida Paul Kagame isezerano ry’uko azakorana ubunyangamugayo n’ubwitange inshingano nshya yongeye kumuha.
Ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga ni bwo Gatabazi wari umaze imyaka ibiri ntacyo ashinzwe mu mirimo ya Leta yongeye kugirirwa icyizere, agirwa umwe muri ba Komiseri ba Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abari Abasirikare.
Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yamuhaye ziriya nshingano.
Gatabazi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yashimiye Umukuru w’Igihugu wongeye kumwibuka.
Ati: “Nejejwe cyane no kubashimira Nyakubahwa Paul Kagame, ku bw’icyizere mwangiriye cyo kongera gukorera igihugu cyacu nka Komiseri muri Komisiyo Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abari Abasirikare (RDRC).”
Yakomeje avuga ko azakorana ziriya nshingano ubunyangamugayo n’ubwitange.
Ati: “Niyemeje kuzuzanya izo nshingano ubunyangamugayo n’ubwitange buhebuje, mbifashijwemo n’ubuyobozi budasanzwe hamwe n’icyerekezo gisobanutse mukomeje gushyiraho ku bw’inyungu z’Abanyarwanda bose. Imana ibahe umugisha hamwe n’Abanyarwanda bose.”
Usibye kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi yanabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.


