Ishimwe Anicet yafashije APR FC kubabaza Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Ishimwe Anicet, yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 kiyifasha gukomeza gukubana na AS Kigali.

Hari mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’amakipe ahatanira igikombe Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC kuri Stade ya Bugesera.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wari utegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ni igice cyaranzwe no gukanirana ku mpande zombi, ku buryo nta buryo bwinshi bw’ibitego bwigeze buboneka ku mpande zombi, binajyanye no kuba umupira wakinirwaga cyane hagati mu kibuga.

Abarimo Mutsinzi Ange Jimmy, Omborenga Fitina na Jacques Tuyisenge bagerageje uburyo ku ruhande rwa APR FC, gusa habura na bumwe bwerekeza mu izamu rya Hakizimana Adolphe wari urinze izamu rya Rayon Sports.

Iyi kipe y’umutoza Guy Bukasa na yo yagerageje guha akazi APR FC binyuze ku bakinnyi barimo Manasseh Mutatu na HĂ©rithier Luvumbu, gusa na yo ntiyashobora kunyeganyeza inshundura mu minota 45 y’igice cya mbere cy’umukino.

Igice cya kabiri cy’umukino na cyo cyaranzwe no gukanirana hagati y’amakipe yombi, ku buryo kubona uburyo bufatika byakomeje kuba ingume ku mpande zombi.

Ni ibyatumye Mohammed Adil utoza APR FC akora impinduka eshatu, aha umwanya abarimo Niyonzima Olivier ‘Seif’, Byiringiro Lague na Mugunga Yves.

Aba bombi baje basimbura Rwabuhihi Aime Placide, Bizimana Yannick na Nsanzimfura Keddy.

Ni impinduka zitagize ikinini zifasha APR FC kuko guhuza hagati ya ba rutahizamu bayo batatu byakomeje kugorana.

Rayon Sports ku rundi ruhande yo yagize ibyago muri iki gice, kuko abarimo Nishimwe Blaise na Ndizeye Samuel byabaye ngombwa ko umutoza Guy Bukasa abasimbuza nyuma yo kuvunika.

Rutahizamu Tuyisenge Jacques yahawe imipira ibiri na Manishimwe Djabel, gusa yombi ayitera hanze y’izamu n’umutwe.

Ni uburyo uyu rutahizamu yabonye nyuma y’uburemereye Jean Vital Ourega yahushije ku munota wa 61 w’umukino, ku mupira yari ahawe imbere y’izamu na Sekamana Maxime.

Kera kabaye ku munota wa 88 umutoza Adil yagerageje amahirwe ya nyuma, aha umwanya Ishimwe Anicet winjiye mu kibuga asimbura Ruboneka Jean Bosco.

Nyuma y’umunota umwe uyu musore ukiri muto ari mu kibuga, yafashe umupira yinjira mu rubuga rw’amahina, nyuma yo kubura uko awutera ahitamo kuwuha Lague Byiringiro.

Uyu musore na we yahisemo kuwusubiza Anicet wahise arekura ishoti rikomeye ryanyuze mu bakinnyi bane ba Rayon Sports, umupira uruhukira mu rucundura.

Gutsinda Rayon Sports byatumye APR FC inganya amanota 13 na AS Kigali zikomeje guhanganira igikombe cya shampiyona.

Iyi kipe y’umutoza Eric Nshimiyimana yabigezeho nyuma yo gutsinda Marines FC igitego 1-0, ikomeza kurusha APF FC igitego kimwe mu byo zizigamye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ishimwe Anicet yafashije APR FC kubabaza Rayon Sports
    Apr fc iki gikombe kiri mu biganza byayo. Turasabwa gutsinda imikino isigaye kandi tugatsinda ibitego byinshi
    . Gusa umutoza ntazongere gupanga ikipe kuriya buriya rayon yari idukozeho.

  2. Ishimwe Anicet yafashije APR FC kubabaza Rayon Sports
    Apr fc iki gikombe kiri mu biganza byayo. Turasabwa gutsinda imikino isigaye kandi tugatsinda ibitego byinshi
    . Gusa umutoza ntazongere gupanga ikipe kuriya buriya rayon yari idukozeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *